Bibukijwe ko kujya muri kaminuza bitavuze kwigira ibyigenge

Mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri bashya batangiye amasomo muri INES-Ruhengeri mu mwaka wa 2019-2020, abanyeshuru bibukijwe ko bagomba kwirinda imyitwarire mibi n’ibishuko, bakerekeza umutima wabo ku masomo bategura ejo hazaza.

Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bitabiriye icyo gitaramo ari benshi
Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bitabiriye icyo gitaramo ari benshi

Muri icyo gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019, kikitabirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Gatsinzi Emery (Riderman), cyitabiriwe n’umubare munini w’abanyeshuri basanzwe muri iryo shuri n’abashya basaga 800.

Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Dr. Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yasabye abanyeshuri kumenya ko ikibazanye ari ukwiga atari ukwigira ibyigenge.

Riderman ni umwe mu bahanzi bitabiriye icyo gitaramo
Riderman ni umwe mu bahanzi bitabiriye icyo gitaramo

Agira ati “Ubutumwa ku banyeshuri bashya ni ukumenya ko nubwo barangije amashuri yisumbuye bakaba binjiye muri Kaminuza, ntabwo muje kwigira ibyigenge mugomba kugira imyifatire myiza, mukagira umuco kuko ni byo bizabafasha kwiga, nimutsinda mu ishuri muzashobore gutsinda mu buzima”.

Padiri Hagenimana Fabien, yagarutse ku myifatire ya bamwe mu banyeshuri bagera muri kaminiza, amahirwe bafite bakayapfusha ubusa, bakajya mu bishuko n’ibindi bibarangaza, ubuzima bwabo bakahangirikira.

Ati “Ubusore burashukana, ubuzima ukaba wabufata uko ushaka ariko nyuma iyo bugukoroze biba ibibazo bikomeye. Abakobwa cyane cyane, nababwira ko ubuzima Imana yabahaye mugomba kubukoresha muba indorerwamo y’Imana, ntabwo ubwo bwiza ari ubwo gukurura abasore, kuko uwo Imana yakugeneye ni we muzamenyana igihe kigeze. Ubu icyo musabwa ni ugushyira umutima ku masomo mu bwitonzi no mu muco ukwiye umwari w’i Rwanda”.

Padiri Hagenimana yagarutse no ku myitwarire mibi ya bamwe mu basore bishora mu biyobyabwenge no mu bindi bishuko byabagusha mu bibazo byabicira ubuzima, abasaba kwirinda ibyo byose baharanira gutegura ejo habo heza.

Ati “Ku basore, namwe mumenye icyabazinduye mureke kurangara cyane cyane mwirinde ababashuka babajyana mu biyobyabwenge n’ibindi bitekerezo bitari byiza, kuko byatuma icyabagenzaga kinanirana mukazarangiza mwicuza”.

Nshimiyimana Norbert, Umuyobozi w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri, muri icyo gitaramo yavuze ko kuba ubuyobozi bw’ishuri bwatekereje gutegura igitaramo cyakira abanyeshuri bashya, biri mu buryo bwo kubereka ko aho baje kwiga bishimiwe, no kubatinyura mu kubafasha kwibona mubo basanze.

Agira ati “Ni iby’agaciro kuri uyu munsi, twishimiye kwakira abanyeshuri baje bagana INES-Ruhengeri. Ni uburyo bwo kubereka ko abo baje bagana babakunze kandi babishimiye no kubatinyura mu mpano zinyuranye baba bazanye, batanga n’ibitekerezo mu bikorwa bifuza kuzakora”.

Icyo gitaramo ngarukamwaka gitegurwa mu rwego rwo kwakira abanyeshuri bashya, cyashimishije abo banyeshuri, aho bavuga ko byabahaye imbaraga zo gutangira amasomo bishimye, kandi baziranye n’abo basanze nkuko bamwe babitangarije Kigali Today.

Muhigirwa Didien waturutse mu karereb ka Ngoma ati “Naje aha ari ubwa mbere mpageze, ni abanyeshuri b’inshuti zanjye bankundishije iri shuri ndetse nbyumva kenshi baryamamaza. Uko narisanze byarandenze, nasanze ari ishuri rirenze cyane, haba mu myigishirize n’ibikoresho. Uku kutwakira biradutunguye, ntabwo twumvaga ko byabaho, hari byinshi bidufashamo”.

Baragahirwa Marie Rose waturutse mu karere ka Nyamagabe ati “Nakunze INES-Ruhengeri bitewe n’amashami ifite nahoraga ntekereza kuziga, mpageze nsanga ni ishuri ryiza, laboratwari zirahagije. Ni ikigo cyihariye gitandukanye n’ahandi njya mbona. Kuba batwakiriye ni akarusho, biradufasha kwisanzura mu bandi tubone ko batwishimiye tumenyerane n’abandi dusanze”.

Abo banyeshuri bavuga ko bakozwe ku mutima n’ubutumwa bw’umuyobozi w’ishuri, aho biyemeje gukora icyabazanye bihatira kwiga kandi birinda ibishuko byabashora mu bibazo binyuranye.

Baragahirwa ati “Birumvikana, nk’umuntu w’umunyeshuri uba ufite intego y’ejo heza n’ubuzima bwiza, agomba kwirinda ibishuko. Kandi ugereranyije ubuzima bw’i Musanze buroroshye cyane, ntabwo rero bwagukomerera ku buryo ibishuko byapfa kugufata uko byiboneye”.

Muri uyu mwaka mu banyeshuri batangiye muri INES-Ruhengeri, umubare w’abakobwa uri hejuru ku mubare w’abahungu, ibyo ubuyobozi bw’ikigo bufata nk’akarusho, aho mu myaka yashize umubare w’abakobwa wabaga uri hasi bitewe n’ikibazo cyo kutigirira icyizere ngo bige amashami ya siyansi aba muri iryo shuri.

Ni byo Padiri D.r Hagenimana, umuyobozi w’iryo shuri afata nk’agashya aho avuga ko abakobwa bamaze gutinyuka, biyumvamo ko bashoboye.

Padiri Dr Hagenimana Fabien yasabe abanyeshuri kwirinda ibishuko n'ingeso mbi
Padiri Dr Hagenimana Fabien yasabe abanyeshuri kwirinda ibishuko n’ingeso mbi

Ati “Agashya karimo, ni uko abakobwa bajya kuba benshi kurusha abahungu bigendeye ku bufatanye na FAWE-Rwanda yaduhaye abakobwa basaga 200 aho bishyurirwa na ‘Master card Foundation.’

Abo batumye umubare w’abakobwa wiyongera, ubundi wagendaga ukendera kubera ko hano ni muma siyansi, usanga abakobwa bitinyatinya ariko ubu bimeze neza”.

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri barimo n’abanyamahanga aho bamwe bagiye baturuka mu bihugu binyuranye birimo Tanzaniya, Sudan y’Amajyepfo, Nigeria, Congo Brazaville, Uganda, Burundi, Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo n’ibindi bihugu.

Mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro (Taxation), INES-Ruhengeri yatsindiye buruse z’abanyeshuri bakabakaba 30 bazarihirwa na Banki y’Ubudage, hakaba n’abanyeshuri baturutse mu Buhorandi no mu Butariyani baza kwiga muri INES mu masomo y’igihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka