Benshi bazi ko umuziki wifashishwa mu kwishimisha gusa

Benshi bazi ko umuziki wifashishwa mu kwishimisha gusa. Ariko abahanga berekana ko umuziki ushobora gutuma umuntu atekereza neza, ndetse akarushaho gukora ibikorwa bye ku murongo nta Kajagari. Hari n’abawifashisha mu buvuzi aribyo bita MusicoTherapie.

Aba ni bamwe mu bana bigishwa umuziki baje muri iyi nama
Aba ni bamwe mu bana bigishwa umuziki baje muri iyi nama

Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’ikigo cy’ubutwererane cya Koreya y’Epfo (Koica) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bagiye gushyira ibikoresho bya muzika bitandukanye mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ibi ngo bizakorwa hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigishirize y’isomo ry’umuziki muri aya mashuri, ndetse no gufasha abanyeshuri kuzamura ireme ry’uburezi mu yandi masomo muri rusange.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bwa REB na KOICA kuri uyu wa 1 Nzeli 2017, Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier yavuze ko ko umuziki wahozeho mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko ugasanga abanyeshuri bawuzi mu buryo bw’amagambo (theory) gusa.

Gasana Jenvier Umuyobozi mukuru wa REB ngo yizeyeko umuziki uzagiea uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi
Gasana Jenvier Umuyobozi mukuru wa REB ngo yizeyeko umuziki uzagiea uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi

Ubu ngo bagiye guhabwa ibikoresho bizatuma bawumenya mu ngiro (pratique), ku buryo nibura umwana azajya asohoka ishuri azi nibura gucuranga igikoresho cya muzika.

Yagize ati “Twavuguruye integanyanyigisho, niba wiga ikintu ugomba kukimenya, atari mu magambo gusa , ahubwo no mu ngiro ukaba ukizi.
Turabaha ibikoresho byinshi birimo ingoma, trompete, inanga n’ibindi, ku buryo nibura umwana asohoka mu ishuri azi gucuranga igikoresho kimwe”.

Gasana anavuga kandi ko umuziki ufite icyo ukora ku bwonko, ngo kuko iyo uwuzi bigufasha gukora ibintu bifite injyana, ukaba wagufasha no gutsinda neza mu ishuri.

Hagenimana Desire, umwe mu barimu bigisha umuziki, yunze mu rya Gasana avuga ko umuziki uzafasha abana mu kwiga neza no gukora ibifite injyana mu masomo, ariko ukazanabafasha kudahugira mu rugomo ndetse no mu yandi mafuti abana bakunze kurangariramo nyuma y’amasomo.

Ukuriye Koica mu Rwanda Hyeong Lae CHO yavuze ko uyu ari umusinngi mwiza batangiye, asaba REB kuzabikomeza bityo abana b’u Rwanda bagakomeza kuryoherwaa n’ibyiza byo kuba mu muziki kandi unawuzi.

Ati “Abana b’u Rwanda bagiye kubona ubumenyi kandi bahawe ibikoresho bizaituma ubuzima bwabo bumera neza. Tuzakomezanya kandi ndizera ko REB tuzakomeza gufatanya”.

Umuyobozi wa Koica mu Rwanda yashimye intambwe abana bagezeho biga muzika abizeza ubufatanye mu iterambere
Umuyobozi wa Koica mu Rwanda yashimye intambwe abana bagezeho biga muzika abizeza ubufatanye mu iterambere

Uyu mushinga wa Koica wamaze guha ibigo by’amashuri Piano 2000, ziherekejwe n’ n’ibibaho bigezweho byigishirizwaho umuziki, ukaba unahugura abarimu mu bijyanye n’umuziki.

Uyu mushinga wose umaze umwaka, ukaba umaze gutwara amafaranga Ibihumbi 30 by’amadorari y’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho neza,,,,, mitwa idee nkaba nifuzaga kwiga umuziki, ndasaba ko rero niba bishoboka mwampa full form kuri email adress yanjye nkaba nanjye nakiyandikisha nkitabira amasomo, Murakoze murakarama!

idee kotecha yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka