Batanze Miliyoni 30 Frw yo gushyigikira ‘Dusangire Lunch’
Abanyarwanda batuye muri Senegal, Gambia, Mali na Guinea Bissau, bashyikirije Minisiteri y’Uburezi Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nk’umusanzu wabo muri gahunda ya Dusangire Lunch igamije gufasha abana kubona ifunguro rya ku manywa bari ku ishuri. Iyi nkunga ikazafasha abana 10,000.
Madamu Jacqueline Uwamwiza, Visi Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Senegal, aherekejwe n’uhagarariye ishami rishinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, ni we washyikirije uyu musanzu abayobozi bo muri Ministeri y’Uburezi barimo Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ifunguro ry’Abana muri Minisiteri Madamu Divine Uwineza.
Madame Divine Uwineza yashimiye abanyarwanda batuye muri Senegal, Gambia, Mali na Guinea Bissau ku bw’uruhare rwabo mu gusigasira iki gikorwa anasobanurira umuyobozi waje abahagarariye aho gahunda ya Dusangire Lunch yaturutse, ndetse n’aho imaze kugera ifasha abana kubonera ifunguro ku ishuri.
Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda i Dakar, buhagarariye u Rwanda muri Senegal, Gambia, Mali, Cape Verde na Guinea Bissau, bukomeje gukorana n’abahagarariye abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu mu bukangurambaga bugamije kwitabira gahunda zose za Leta no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Dusangire Lunch ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2019, igamije gushishikariza inzego zitandukanye zirimo abakozi ba Leta, abikorera, imiryango ya sosiyete sivile, abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugira ngo bashobore gukomeza amasomo yabo neza batekanye.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko uyu munsi iyi gahunda imaze kugezwa ku bana barenga miliyoni 4 mu gihugu, ikaba yaratanze umusaruro ufatika mu gufasha abana kudasiba ishuri, no gukurikira amasomo batekanye cyane cyane amasomo ya nyuma ya saa sita.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|