Bari gushakira umuti w’inda zitateguwe muri “School Feeding”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itunganyijwe neza yagabanya inda zitateguwe mu bana b’abanyeshuri.

Kuri ubu nta mubare uzwi w’abatewe izo nda ariko abanyeshuri batwite bagaragara hamwe na hamwe muri ako karere.

Kurira ku ishuri ngo ni kimwe mu bisubizo by'inda zitateguwe mu banyeshuri.
Kurira ku ishuri ngo ni kimwe mu bisubizo by’inda zitateguwe mu banyeshuri.

Abana b’abanyeshuri bakunze guterwa inda zitateguwe ni abiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE). Mu bigo bimwe by’ayo mashuri ushobora kuhasanga abanyeshuri barenze umwe batwite.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko ikibazo cy’abo bana baterwa inda gihangayikishije. Ariko bukavuga ko kimwe mu bisubizo byacyo ari ukunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding), iri muri ibyo bigo.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko abo bana b’abanyeshuri baterwa izo nda kubera ingendo bakora bajya ndetse banava ku ishuri.

Muri izo ngendo ngo niho bahura n’ababashuka, kubera no gusonza bakemera kuryamana nabo. Akomeza abwira abanyaburera ko “School Feeding” ikozwe neza, abana bose bakajya barira ku ishuri, byakoroha kubagenzura bityo inda zitateguwe zikagabanuka ndetse zikanacika.

Agira ati “Hari imirenge bagiye bakora amatsinda neza, ababyeyi bakabihagurukira bakavugana n’ubuyobozi bw’ikigo kuburyo umwana agira igihe cyo kwiga n’igihe cyo gutaha, kumugenzura bikaba byoroshye…umuntu ufite umwana wiga amenye ko agomba kumushakira uko yagaburirwa.”

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko, hari bamwe mu banyeshuri batabasha kurira ku ishuri kubera kubura amafaranga y’u Rwanda 250 yo kwishyura ifunguro, bakaba n’ubundi bahura n’ababashukisha ibyo kurya.

Manishimwe Claudine, wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Butete, asaba ko Leta yafasha abana b’abakene ikajya ibatangira amafaranga yo kurya ku ishuri.

Ati “Nifuza ko abana barihirwa mitiweri babafasha nabo bakazajya basangira n’abandi ku ishuri.”

Mu myaka yatambutse nabwo mu karere ka Burera hagiye hagaragara abana b’abanyeshuri batewe inda zitateguwe. Nko muri 2013 hamenyekanye umunani bazitewe n’abarimu babigisha, abo barimu bashyikirizwa ubutabera.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka