Bamaze kuminuza bagaruka gufasha ishuri ribanza bizeho

Itsinda rigizwe n’abantu 10, bize ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barihuje bakora umushinga witwa IESI (Ireme Education for Social Impact), mu rwego rwo gufasha barumuna babo biga kuri icyo kigo cyabareze kikabaha intangiriro y’ubumenyi bahereyeho kugeza ubwo baminuje.

Akanyamuneza kari kose ubwo bageraga ku ishuri ribanza bizeho
Akanyamuneza kari kose ubwo bageraga ku ishuri ribanza bizeho

Ni igitekerezo bagize mu mwaka wa 2019, aho batangiye gushyira mu ngiro ubwo bufasha, ku ikubitiro bageza umuriro w’amashanyarazi muri icyo kigo, umushinga wabatwaye agera kuri miliyoni enye, igikorwa cyatashywe ku mugaragaro tariki 28 Kanama 2021.

Nyiraneza Olive, umuyobozi w’uwo mushinga ukorera mu Murenge wa Gataraga, avuga ko igitekerezo cyo gukora uwo mushinga bakigize nyuma yo kubona ko ubwo bari abanyeshuri kuri icyo kigo mu myaka yahise batsindaga cyane, ariko batangira kubona ko imitsindire y’abana kuri icyo kigo igenda isubira inyuma bitewe n’ibyangombwa nkenerwa batabona.

Ati “Ni igitekerezo twahuriyeho turi benshi mu bize hano, aho iki kigo cyatubereye nk’ikiraro cyo kuba abo turi bo muri iki gihe aho twize tukaminuza, twatekereje ko barumuna bacu na bo biga bakazamuka, kuko twabonaga ko imitsindire igenda isubira inyuma tugereranyije n’uburyo twatsindaga tukihiga”.

Arongera ati “Ubu narangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu burezi, twagarutse iwacu kandi baca umugani ngo amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, iyo ntabasha kwigira hano i Nyabirehe amashuri abanza ntabwo mba nararangije Kaminuza, ni yo mpamvu twaje kuzamura barumuna bacu ngo na bo bazagere aho twageze banaharenge”.

Ikigo cy'amashuri abanza cya Nyabirehe
Ikigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe

Dr Joseph Niyonzima, umuyobozi wungirije wa IESI, unashinzwe gushakira abafatanyabikorwa uwo mushinga, avuga ko nyuma yo kuvukira i Nyabirehe akahigira amashuri abanza, hamubereye umusingi wo kwiga akagera ku rwego rwa Dogiteri, aho ari muganga mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (CHUB), muri serivise y’indembe ijyanye n’ibyo yaminujemo.

Avuga ko uburyo bize bibagoye, batabyifuriza barumuna babo cyangwa bashiki babo, akaba ngo ari yo mpamvu biyemeje gushinga uwo mushinga, mu gufasha abana biga i Nyabirehe kubona ibyangombwa byose nkenerwa.

Ati “Icyaduteye imbaraga zo gukora uyu munshinga, twaravuze tuti ubuzima twizemo tugenda n’ibirenge nta kweto twambara, imvura itunyagira amakaye akaducikiraho, twiga nta rumuri, ese na barumuna bacu bakomeze iyo nzira? Tuti oya, reka duhure turebe icyo twafasha ikigo cyatureze dufasha n’igihugu muri rusange”.

Bishimiye kuza gufasha ikigo cy'amashuri abanza cyabareze
Bishimiye kuza gufasha ikigo cy’amashuri abanza cyabareze

Ni igikorwa cyashimishije ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubuyobozi bw’ikigo cya Nyabirehe, aho bavuga ko ibyo bikorwa remezo bije kubakura mu bwigunge, aho ireme ry’uburezi n’ubuzima bwiza bw’abana n’abarimu bugiye kwiyongera.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe Nshimiyimana Bernard agira ati “Twajyaga dutekereza uburyo tuzabona amashanyarazi bikadushobera kandi ikigo nta mikoro cyari gifite, na Leta ikareba uburyo izawukurura iwuvana muri Nyabihu bikanga, none abana bacu twirereye baragarutse bati reka dufashe barumuna bacu na bashiki bacu”.

Arongera ati “Tukibona uyu muriro twabyakiriye neza kuko nta terambere ryabaho nta koranabuhanga, abarimu twirirwaga tubunga tujya gushaka aho twacomeka telefoni ariko ubu byakemutse, si umuriro gusa baduhaye na mudasobwa eshatu baranazitwigisha, abarimu twese baduha smart phone, ibyo tutari kubasha kwigurira, none turanezerewe ku ikoranabuhanga turasatira Abanyakigali, ubu ntibadukanga rwose”.

Habyarimana Innocent, umuyobozi wa Njyanama y’Umurenge wa Gataraga waje ahagarariye ubuyobozi bwa Leta, yavuze ko igikorwa remezo cy’amashanyarazi cyahawe ikigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe bakiriye, bigiye gufasha icyo kigo kuva mu buryo bwo kwigisha bwa Gakondo bajya mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga, avuga ko ubumenyi bw’abana bugiye kurushaho kwiyongera”.

Habyarimana Innocent Umuyobozi wa Njyanama y'umurenge wa Gataraga yasabye ubuyobozi bw'ikigo n'abarimu gusigasira ibikorwa remezo bakomeje kugezwaho
Habyarimana Innocent Umuyobozi wa Njyanama y’umurenge wa Gataraga yasabye ubuyobozi bw’ikigo n’abarimu gusigasira ibikorwa remezo bakomeje kugezwaho

Ati “Abana bacu hari ibikorwa bitajyaga bibageraho kandi babyemerewe na Leta yacu, nka gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana (One laptop per Child), ubu na bo bagiye kujya bazikoresha biyongere ubumenyi mu ikoranabuhanga, nibagera mu mashuri yisumbuye bitware neza, turasaba ubuyobozi bw’iki kigo gusigasira iki gikorwa remezo kugira ngo kizarambe”.

Uretse ibyo bikorwa remezo by’amashanyarazi, mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no guha abanyeshuri ubuzima bwiza no kwita ku bidukikije ku bufatanye n’umuterankunga witwa Move Up Global, umushinga IESI ukomeje gufasha icyo kigo mu kugeza ikoranabuhanga mu barezi aho bahawe Mudasobwa eshatu zigendanwa bigishwa no kuzikoresha, bahabwa smart phone ndetse na internet, mu rwego rwo kubafasha gukora ubushakashatsi bubafasha kongera ubumenyi mu byo bigisha.

Indi mishinga IESI iteganya kugeza muri icyo kigo cy’amashuri, harimo umushinga wo kubegereza isomero ugeze kuri 80%, guhugurira abarezi gukora amasabune mu rwego rwo kunoza isuku muri icyo kigo, korora inkoko zitanga amagi no kubaka uturima tw’igikoni mu gufasha abana kubona indyo yuzuye.

Uwo mushinga kandi urateganya kujya ugenera abana batishoboye ibikoresho by’ishuri,kububakira ibibuga bigenewe imikino inyuranye, kubaka icyumba cy’umukobwa, no kongerera ubushobozi ishuri ry’inshuke, ndetse no kubaka uruzitiro rw’icyo kigo mu rwego rwo kurinda abantu kuvogera icyo kigo no kubuza abana kurangara.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye munsi y’ishyamba rikikije imisozi y’ibirunga, cyubatswe mu mwaka wa 1978, kugeza ubu kikaba gifite abana 992, bagizwe n’abakobwa 484 n’abahungu 508, kikagira abarimu 21.

Baganiriye no ku bindi bikorwa remezo bagiye gukorera icyo kigo birimo kukizitira mu buryo bujyanye n'igihe
Baganiriye no ku bindi bikorwa remezo bagiye gukorera icyo kigo birimo kukizitira mu buryo bujyanye n’igihe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

I applaud this incredible organization. I wish all of us could do the same. #Indashyikirwa. Very well written but would love to hear more about future priorities including reaching more schools and communities in the district. #StrongLeaders #AmazingWork. Ibi nibyiza kubona ubuyobozi bw ibanze bushyigikira ibikorwa nkibi. Abandi nabo basubire iwabo bahagire heza. Igihugu cyacu gihinduke paradizo.Umunyamakuru wa Kigali yanditse iyinkuru mukinyarwanda benshi twakwigiraho.

Johnson yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Ni byiza cyane gufasha abandi kwambuka

Joseph yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Iki gikorwa cyaba bagabo n,abagore ndagishimye nabandi tubarebereho, muri inyamibwa.

Reverien Habitegeko yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka