Bahembewe umushinga wo kubyaza umusaruro impapuro zakoreshejwe

Abanyeshuri bo mu ishuri rya Nyagatare Secondary School biga siyansi bahembwe kubera umushinga bakoze wo kubyaza umusaruro impapuro zakoze zajugunywaga cyangwa zigatwikwa, bakazikuramo ikibaho (White board) cyandikwaho.

Abana bishimiye ibihembo bahawe
Abana bishimiye ibihembo bahawe

Abo banyeshuri bahembwe ku mugoroba wo kuwa 21 Kamena 2019, ubwo hasozwaga amarushanwa ku rwego rw’igihugu mu bintu bitandukanye, yahuje abanyehuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye biga siyansi, amarushanwa yatangiriye ku rwego rw’imirenge.

Ni igikorwa gitegurwa buri mwaka n’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) kuva muri 2011, kikaba kigizwe n’irushanwa mu mibare, ubugenge, ubutabire, ubumenyamuntu, gukoresha mudasobwa (ICT) n’imishinga y’ikoranabuhanga, 24 ba mbere akaba ari bo bahembwe.

Umwe mu itsinda ry’abana batatu bakoze uwo mushinga, Kagarama Victor, asobanura impamvu bawuhisemo n’icyo bari bagamije.

Agira ati “Twarebye impapuro ziba zarakoreshejwe ziva mu biro, mu mashuri n’ahandi, ukuntu zijugunywa cyangwa zigatwikwa, dusanga imyotsi ivamo yangiza ikirere. Twahisemo rero kureba umushinga watuma tuzibyaza umusaruro, hakavamo igikoresho gifitiye abaturage akamaro”.

Kagarama akomeza asobanura uko babigenza kugira ngo bagere kuri cya kibaho cyakwandikwaho haba mu mashuri n’ahandi.

Ati “Dufata ibipapuro byinshi tukabikataguramo duto duto hanyuma tukabishyira mu mazi ashyushye cyane, bikamaramo iminsi itatu, tukabikuramo bimeze nk’igikoma gifashe. Duhita tubishyira ku kabaho tuba twateguye, tukabiringaniza neza, ubundi tukanika ku zuba mu gihe cy’iminsi itanu”.

Bakoze ikibaho mu mpapuro ubundi zajugunywaga cyangwa zigatwikwa
Bakoze ikibaho mu mpapuro ubundi zajugunywaga cyangwa zigatwikwa

“Kimaze kuma duhita dusiga irangi ry’amavuta ry’umweru ahandikwa, rikuma nyuma y’iminsi ibiri noneho tugasigaho na ‘vernis’. Ibyo bituma kucyandikaho na marikeri byoroha ndetse no gusiba ibyanditseho bigakunda”.

Yongeraho ko icyo kibaho bise ‘Smart board’ kiba kidahenze ariko ko gikoreshwa nk’icyakorewe mu ruganda.

Mugenzi we bari mu itsinda rimwe, Umutoniwase Naila, avuga ko umushinga wabo bafite inzozi zo kuzawukomeza nibarangiza kwiga.

Ati “Dufite inzozi z’uko niturangiza kwiga, umushinga wacu tuzawunoza, tugashaka ubushobozi noneho tukaba twashinga uruganda rwo gukora ibyo bibaho. Ni uburyo bwiza bwo kwihangira umurimo aho gusaba akazi ahubwo natwe tukagatanga”.

Dr Alphonse Sebaganwa, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ibizamini n’isuzumabumenyi muri REB, avuga ko ayo marushanwa atuma abana bagira umuhate mu kwiga.

Ati “Aya marushanwa abaye ku nshuro ya munani, ikigaragara ni uko buri mwaka ibyo abana bakora bigenda bizamura ireme, bivuze ko atuma bagira umuhate wo kwiga no kuvumbura. Ikindi ni uko uko umwaka utashye ari ko umubare w’abitabira ugenda uzamuka, bivuze ko abana bayaha agaciro”.

Dr Alphonse Sebaganwa, umuyobozi mukuru w'ishami rishinzwe ibizamini n'isuzumabumenyi muri REB
Dr Alphonse Sebaganwa, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ibizamini n’isuzumabumenyi muri REB

Ababaye aba mbere mu barushanijwe; mu mibare yabaye Byukusenge Nadine wo muri GS St Joseph Kabgayi, mu bumenyamuntu ni Mpamo Remond wa GS St Aloys Rwamagana, mu bugenge ni Magambo Aimé Richard wo muri Petit Séminaire Ndera.

Mu butabire uwa mbere ni Ishimwe Didier wa GS Janja, muri ICT aba Ngwije Ngabo Gerald wa Nyagatare SS naho umushinga wa mbere uba uw’abana bo mu ishuri rya Agahozo Shaloom Youth Village rya Rwamagana.

Muri buri cyiciro hahembwe abana batatu, bakaba bahawe mudasobwa ngendanwa, ibikapu na flash disk.

Abatsinze bahawe ibihembo binyuranye
Abatsinze bahawe ibihembo binyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka