Bagorwaga no kubona ibikoresho by’ishuri none bagobotswe

Abanyeshuri baba mu Nkambi ya Kigeme i Nyamagabe bahamya ko imfashanyo y’ibikoresho by’ishuri bahawe izabafasha kurushaho kwiga bashyizeho umwete.

Abanyeshuri baba mu nkambi ya Kigeme bahamya ko amakaye n'amakaramu bahawe bibongereye imbaraga zo kwiga bashyizeho umwete
Abanyeshuri baba mu nkambi ya Kigeme bahamya ko amakaye n’amakaramu bahawe bibongereye imbaraga zo kwiga bashyizeho umwete

Babitangaje ubwo bahabwaga iyo mfashanyo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi (Rusizi International University), tariki ya 22 Mutarama 2017.

Aba banyeshuri bahamya ko bari basanzwe bahabwa imfashanyo y’ibikoresho by’ishuri ariko idahagije ku buryo hari ibyo biguriraga mu buryo bugoranye; nkuko Uwase Sifa wiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye abivuga.

Agira ati “Kuba batugiriye impuhwe bakabona ko abanyenkambi dufite ibyo dukeneye, bakaduha ibikoresho twifashisha mu ishuri turabashimiye cyane. Biduhaye ‘morale’ yo kuziga neza tukarushaho gutsinda.”

Nshimiye Fabrice, ugiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye avuga ko umwaka w’amashuri wa 2016 warangiye ari uwa kane mu ishuri irye. Ibyo bikoresho ahawe ngo bizamufasha arusheho kugira amanota meza.

Abanyeshuri 140 bo mu ishami rya “Economic and Management” bo muri Rusizi International University nibo bahaye abo banyeshuri ibikoresho bigizwe y’amakayi n’amakaramu, bifite agaciro k’ibihumbi 500RWf.

Amakarito atandukanye y'amakayi n'amakaramu ashyikirizwa abayobozi b'inkambi ya Kigeme
Amakarito atandukanye y’amakayi n’amakaramu ashyikirizwa abayobozi b’inkambi ya Kigeme

Ndahayo Eliezer, umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri muri iyo kaminuza avuga ko gufasha abanyeshuri bo mu nkambi ya Kigeme ari ukubaha ‘morale’.

Agira ati “Impamvu nyamukuru yaduteye gusura inkambi ni urukundo dufite ikindi ni ukuza kubaha morale kugira ngo tubashishikarize ko badakwiye guheranwa n’ubuhunzi ngo bibaviremo kuba bahitamo kuba inzererezi, ahubwo ko bagomba kumva ko kwiga ari wo murage wa mbere ufite ishingiro.”

Ndahayo avuga ko ibyo bikorwa byo gufasha abanyeshuri bo mu Nkambi ya Kigeme bifuza kubikomeza bikaba byaba ngarukamwaka.

Nzayurugo Fils Albert, umuhuzabikorwa muri Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi avuga ko ibyo abanyeshuri bo muri iyo kaminuza bakoze bijyanye n’ireme ry’uburezi.

Agira ati “Mu byo kaminuza yigisha harimo n’ibyo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage. Aribyo bihura neza n’iki gikorwa abanyeshuri batekereje, turabyishimira turabafasha.”

Uwambayikirezi Rosette umuyobozi w’Inkambi ya Kigeme yashimye igikorwa cy’ubugwaneza n’urukundo Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi yabakoreye.

Inkambi ya Kigeme irimo impuzi z'Abanyekongo ibihumbo 19 na 400
Inkambi ya Kigeme irimo impuzi z’Abanyekongo ibihumbo 19 na 400

Inkambi ya Kigeme yatangiye kuwa 10 Kamena 2012. Ubu irimo impuzi ibihumbi z’Abanyekongo ibihumbo 19 na 400. Muri zo harimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga 4900.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi kaminuza rwose irasobanutse kandi niyo guhimirwa nizindi ziyigireho.

elias yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ni ngombwa kandi ni ingenzi.Aho umunyarwanda wese aherereye yakagombye guhoza umutima kuri bariya bavandimwe batagira Kivurira. N’abandi ni bagenze nka RUSIZI INTERNATIONAL UNIVERSITY.

SIMBIZI Eugene KAGERUKA yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka