Bagaye abarimu bakosora nabi ibizamini bitegurwa na Carrefour

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza, bagaya abarimu bakosora nabi ibizamini bitegurwa n’umuryango ‘Carrefour’ bibumbiyemo, biba bitegura abana kuzakora ibizamini bya Leta.

Abanyeshuri bakora ikizamini cya Carrefour bategurwa kuzakora ibizamini bya Leta
Abanyeshuri bakora ikizamini cya Carrefour bategurwa kuzakora ibizamini bya Leta

Ibi babivugira ko muri 2019 hari ibigo bibiri ku 131 byagaragayeho guha abana amanota menshi, hanyuma bakora ibizamini bya Leta bakagira amanota makeya cyane adafite aho ahuriye n’aya Carrefour.

Ibizamini bya Carrefour bihabwa abanyeshuri bo mu myaka ya gatatu n’iya gatandatu, bibategura ku kuzakora ibizamini bya Leta.

Carrefour ni umuryango uhuriyemo ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza. Kuri ubu harimo n’ikigo kimwe cyo muri Karongi , ikigo kimwe cyo muri Kamonyi n’ikindi kimwe cyo muri Rwamagana, ndetse n’ibigo bine byo mu Karere ka Nyaruguru. Icyakora n’ibigo bisigaye byo muri Nyaruguru ubu biri gushaka kuwujyamo.

Ubusanzwe amanota abana bagira mu bizamini bya Carrefour ntaho aba ataniye cyane n’ayo babona mu bizamini bya Leta, kuko bitegurwa n’abarimu babimazemo igihe, basanzwe banakosora ibizamini bya Leta, kandi bakabitegura ku buryo ntaho biba bitaniye cyane n’ibya Leta.

Mu bigo abana bagize amanota menshi mu buryo butakekwaga, hari aho ubuyobozi bwa Carrefour bwagiye kureba impapuro bakoreyeho busanga mwarimu atarakosoye, n’amanota yatanze ari ayo yahimbye.

Emmanuel Rutabana, Umuyobozi wungirije wa Carrefour, agira ati “Kugira umwanya mwiza mu bizamini bya Carrefour hanyuma ukazaza inyuma mu bizamini bya Leta nta cyo bimaze. Ibyo ntaho bitandukaniye no kwikirigita ugaseka”.

Damascène Twizeyimana, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Simbi mu Karere ka Huye, avuga ko abarimu batakosoye neza babagaye kuko ubundi amabwiriza ari uko umunyeshuri ahabwa amanota yakoreye nta guca ku ruhande.

Impamvu ni uko ikiba kigamijwe ari ukugira ngo harebwe uko abana bahagaze, hanyuma na mwarimu arebe aho kongera imbaraga kugira ngo bazabashe gutsinda neza ibizamini bya Leta.

Agira ati “Abo barimu mu buryo bwa Carrefour tugerageza kubagira inama, ariko kandi binabaye ngombwa bashobora kugezwa mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo bahanwe. Icyo tuzi ni uko Carrefour itugirira akamaro mu kuzamura ireme ry’uburezi”.

Nubwo mu mwaka wa 2019 mu Rwanda hose hatangijwe ibizamini by’uturere n’ibya REB mu myaka yose y’amashuri, aho Carrefour ikorera ho abiga mu mwaka wa gatatu no mu wa gatandatu bakoze ibya Carrefour nk’uko bisanzwe.

Umuryango wa carefour watangiye mu mwaka wa 2003, ugamije kuzamura ireme ry’uburezi. Uretse ibizamini bitegura abanyeshuri bo mu wa gatatu no mu wa gatandatu kuzakora ibizamini bya Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri bunguraniramo inama ku byatuma barushaho gutanga uburezi bufite ireme.

Kugira ngo umuryango Carrefour ubashe gukora neza, buri kigo cy’ishuri gitanga umusanzu w’ibihumbi 15 ku mwaka, kandi buri munyeshuri uzakora ikizamini agatanga amafaranga 1200 yifashishwa mu gucapisha ibizamini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka