Arakangurira abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi

Nyinawumuntu Rwiririza Delice uri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, yahisemo umushinga wo gukangurira abakobwa bagenzi be kwiga amasomo ya Siyansi kubera uburyo yasanze Siyansi ari ingenzi mu mibereho rusange y’ubuzima bw’abantu cyane cyane mu gihugu cy’u Rwanda cyihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba, akaza no kujya muri 20 ubu bari mu mwiherero, yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugukora ubukangurambaga ku bakobwa bagakangukira kwiga amasomo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga kuko asanga abakobwa biga bene aya masomo bakiri bake bigatuma benshi batajyana n’umuvuduko w’iterambere ry’igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Umuco na Siyansi, rigaragaza ko 30% gusa by’abakobwa biga mu mashuri makuru na kaminuza ari bo babasha gukurikira amasomo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga naho 12% gusa bakaba ari bo bari mu kazi kajyanye na Siyansi, bikaba bigira ingaruka ku iterambere ry’ibihugu muri rusange.

Iki rero ngo ni ikibazo Miss Rwiririza ashaka guhangana na cyo, naramuka abaye Miss Rwanda. Uburyo azabikoramo, ngo ni ukuzenguruka amashuri yisumbuye na kaminuza akora ibiganiro mpaka bigamije ubukangurambaga bwo gukangurira abakobwa kwiyumvamo ubushobozi no gutinyuka aya masomo kuko ngo ari amasomo nk’ayandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwiga Sciences ni byiza cyane,kubera ko Bizana amajyambere.Ariko hari ikindi gifite akamaro kurusha Sciences umuntu yakwiga.Icyo kintu ni igitabo rukumbi Imana yaduhaye kitwa Bibliliya.Aho gifitiye akamaro kurusha Sciences,nuko umuntu wese ushyira mu bikorwa ibyo icyo gitabo kidusaba,Imana izamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kumuzura ku munsi w’imperuka.Ikibabaje nuko usanga abantu bizera gusa ibyisi ntibite kubyo Imana idusaba.Urugero,benshi ntabwo bemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.
Ntabwo bazi ko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana izabimana ubuzima bw’iteka.Byisomere muli Yohana wa mbere,igice cya 2,imirongo ya 15-17.

karekezi yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Delice arashoboye rwose niwe miss 2020 nber 33 ndamuzi no muri GSOB yabaye miss rwose azi ubwenge sana.

kangabe yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka