Ambasaderi wa Misiri yigishije ku mategeko mpuzamahanga muri UR

Ambasaderi w’igihugu cya Misiri mu Rwanda, Dr. Namira Negm, yatanze isomo muri Kaminuza y’u Rwanda ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Dr. Namira afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (PHD) yavanye muri Kaminuza ya London mu Bwongereza, yatanze iryo somo nk’umukorerabushake muri gahunda yo kongerera ubushobozi Abanyarwanda.

Ambasaderi Dr. Namira Negm nyuma yo gutanga isomo.
Ambasaderi Dr. Namira Negm nyuma yo gutanga isomo.

Yigishije ku bijyanye n’amasezerano ya Geneve yo mu 1949, uruhare ku byaha byibasira inyoko muntu ndetse n’amategeko agenga imyitwarire mu bihe by’amakimbirane.

Ni amasomo yari akenewe ukurikije amateka u Rwanda rwanyuzemo yo guhonyora amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu yakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amabasaderi wa Misiri yatanze iryo somo ku biga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko (LLM Degree), mu barihawe hakaba harimo Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, abagize inteko ishinga amategeko, abacamanza, abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka