Amashuri yose y’u Rwanda azabona ibikoresho by’ikoranabuhanga, murandasi uyu mwaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), kiratangaza ko amashuri yose ari mu nshingano zacyo, azaba yagejejweho ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse na murandasi (Internet) bitarenze uyu mwaka wa 2026.

Iki kigo kivuga ko kugeza ubu amashuri 3,158 ari yo agerwaho na murandasi, ku mashuri 3,485 gifite mu nshingano zacyo mu gihugu hose, bivuze ko hari amashuri 327 adafite murandasi.

Ibi ni ibyatangajwe na Uwishema Vedaste, umukozi mu ishami rishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, ubwo yari mu kiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation, cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, cyagarutse ku guteza imbere Ikoranabuhanga mu Burezi hibandwa ku bikorwa remezo.

Uwishema avuga ko iyo bavuga ibikorwa remezo mu rwego rw’uburezi, bibanda kuri murandasi ndetse n’ibikoresho nka mudasobwa, ‘projecteurs’ n’ibindi, akagaruka ku mpavu hakiri amashuri ataragerwaho na murandasi.

Agira ati “Akenshi amashuri ataragerwaho na murandasi usanga ari ayubatse ahantu hagoye kugera nko mu birwa, aha kandi usanga haba hataragera ibikorwa remezo bijyanye n’amashanyarazi, mbese nta muriro uhari. Ibi rero bituma Internet ya Fibre optique na 4G itabasha kuhagera”.

Ati “Icyakora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, ubu ayo mashuri arimo gushyirwaho uburyo bwo gukoresha imirasire y’izuba kugira ngo abone amashanyarazi, noneho hanagezwe Internet ituruka kuri Satellite”.

Ku bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ari byo mudasobwa na Projecteurs zifasha abarimu mu kwigisha, Uwishema avuga ko amashuri 1,847 ari yo yagombye gushyirwamo ibyumba mpahabwenge (Smart Classrooms), icyakora ngo amashuri 1448 ni yo afite nibura icyumba kimwe cy’ubwo bwoko, aho kimwe gishyirwamo mudasobwa 50, bivuze ko hari amashuri 399 ataragerwaho n’ibyo bikoresho, aha hakaba havugwa amashuri yisumbuye.

Munyeshuri Ean Donald, umwarimu wigisha amasomo y’Ikoranabuhanga mu ishuri rya Lycée de Kigali, na we wari muri iki kiganiro, avuga ko ibyo bakora byoroshye kuva ikoranabuhanga ryagera ku ishuri ryabo.

Ati “Gutegura amasomo kera byaratugoraga cyane, kubera ko byadusabaga kwicara tugasoma ibitabo byinshi bishoboka, ariko aho tuboneye mudasobwa na murandazi bisigaye byaroroshye. Ushobora kubona amakuru menshi mu gihe gito, ushobora kwihugura kimwe n’abanyeshuri, mbese byaduteje imbere mu mikorere. Nk’ubu tubona amakuru menshi kandi agezweho, mu gihe mbere twasomaga igitabo kimaze imyaka runaka gifite amakuru atakigezweho”.

Ati “Ikindi byadufashije ni uko umunyeshuri yicara ku mashini agakora ubushakashatsi ku isomo runaka, mbese akiyigisha. Ikindi ni uburyo bwo gukora raporo zirimo amakuru y’abana, kera byaratugoraga gukora indangamonota z’abana, ariko ubu tuyashyiramo noneho umwana aho ari hose agahita ayabona”.

Akomeza avuga ko nubwo bitaragera ku 100%, icyakora ngo urwego bagezeho bakoresha ikoranabuhanga rurashimishije, kuko mbere ngo wakeneraga inyandiko runaka (document), bikagusaba gukora urugendo rurerure ujya gushaka aho wayikura none ngo barabikize.

Ibijyanye nanone n’uko ikoranabuhanga ryorohereje imirimo abarezi, byagarutsweho na Cyusa Berulo Ian, uyobora ikigo cyigenga cya Berulo Group, avuga ko bakoze ikoranabuhanga rifasha amashuri kumenya ubwitabire bw’abayagana.

Ati “Iri koranabuhanga twatangiye kurigeza mu mashuri, rikaba rifasha kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri. Icyakora ntiwabigeraho utanakurikiranye ubwitabire bw’abarezi, iri koranabuhanga rero rireba ubwitabire bw’abayobozi b’ibigo, ubw’abarimu ndetse n’ubw’abanyeshuri. Hari uburyo bikorwa, umuyobozi w’ikigo akihamagara, umwarimu akihamagara akabona agahamagara abanyeshuri”.

Ati “Ibi rero twatangiye kubikora mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, aho dufite ibigo 1,173 dukoreramo, tugakurikirana abanyeshuri 1,078,000 n’abarezi 32,000. Tunafatanya n’inzego z’ibanze, kugira ngo niba umwarimu ahamagaye umwana akamubura, ahite amenyesha umuyobozi mu z’ibanze bafatanye kumushaka”.

Uwishema avuga ko intego ari uko amashuri yose agerwaho n’iryo koranabuhanga, kuko ritagenewe abo mu mijyi gusa ahubwo n’abo mu cyaro batagomba gusigara inyuma.

Ibitekerezo   ( 2 )

Amashuri ya prive yigisha ikoranabuhanga rya mudasobwa( sod) Kandi badafite mudasobwa. Bakaba bazakora exam isoza umwaka wanyima wa yisumbuye, Kandi kumanota Atari make bazafatiraho. No mutimare impungemge mudusubize.

Iremakwinshi charlotte yanditse ku itariki ya: 28-02-2026  →  Musubize

Nonese amashuri ya private aba mu nshingano zande? Arera abanyarwanda, akorera muri carriculum ya REB kandi mu Rwanda. Nayo se azaba afite iryo koranabuhanga?

JMarie yanditse ku itariki ya: 24-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka