Amashuri 500 agiye guhabwa amashanyarazi

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu uba buri mwaka ku wa 13 Ukuboza 2024 Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abarezi ko abafitiye igisubizo cyiza ku bibazo bagaragaje.

Muri ibyo bibazo, harimo icy’ibigo bidafite umuriro w’amashanyarazi, icyo Minisitiri w’Intebe akaba yagishyize mu gatebo k’ibizakemurwa mu mezi cumi n’abiri ya 2025.

Iki kibazo, abarimu bakizanye bagaragaza ko ari cyo gituma batabona umuyoboro wa internet, bityo no kwiga ikoranabuhanga bikaba bidashoboka.

Uyu munsi, amashuri 62% afite ‘internet’, bikaba biteganyijwe ko 21% na yo aziyongera ku yazagerwaho na internet mu gihembwe cya kabiri.

Uwitwa Twagirimana Emmanuel wigisha mu ishuri ribanza rya Gakorokombe Kicukiro yavuze ikibazo cy’ingwa mbi zituma umwarimu arwara ibicurane cyangwa ibindi bibazo bifata imyanya y’ubuhumekero.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yamushubije ati “iki kibazo kimaze igihe kigaruka buri mwaka tugiye kukivugutira umuti wa burundu.”

Abarimu basabye ko ibitabo by’umwaka wa 6 w’amashuri abanza byakongerwamo ikibonezamvugo kugira ngo abanyeshuri barusheho kumenya ururimi neza.

Mu kwizihiza uyu munsi hashimiwe ibigo byahize ibindi mu gutsindisha neza abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Baziyambaze Prof Malonga abafashe gutegura ikibonezamvugo cy’ikinyarwanda be gukomeza gupacapaca bazanamo imvugo zidashyitse kubera ubumenyi bahawe mu myaka yose bamaze mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 14-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka