Amahirwe ku Banyarwanda bifuza kwiga muri Amerika
Kaminuza ya Dixie State University yashyiriyeho abanyeshuri b’Abanyarwanda bifuza gukomereza amasomo yabo hanze, amahirwe yo kuyigamo bagafashwa no kubona buruse zo kwigira Ubuntu.
U Rwanda, Kenya na Nigeria ni bimwe mu bihugu byo muri Afurika iyi kaminuza yashyiriyeho amahirwe kubera uburyo biri kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nk’uko Peter Gitau, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bigenewe abanyeshuri yabitangaje, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2017.
Yagize ati “Nizera ko Abanyarwanda benshi batekereza nk’uko ntekereza ko uburezi ari wo murage wa mbere. Nubwo abenshi nta bushobozi bafite ariko ni cyo kintu umubeyi yaraga umwana we kikazamugeza kure. U Rwanda rero ukurikije uburyo rwiyubaka n’uburyo ruhagaze ku ruhando rw’isi ndetse n’amahirwe ahari wahita wemeza ko abaturage bashyize imbere uburezi.”
Yavuze ko iyi kaminuza yahisemo kuza gukorera ubukangurambaga mu Rwanda, kuko bahabona icyizere cy’ahazaza ku buryo hazakenerwa abantu bafite ubumenyi bukarishye, cyane cyane nk’ubw’amakaminuza yo muri Amerika ari ku rwego mpuzamahanga.
Amahirwe Gitau avuga ko ari ho ni uko umunyeshuri ubashije kwishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka cya mbere angana n’amadolari 2,250, abasha kurihirwa agera ku madolari 4,500, ariko akaba agomba uba yagize byibura amanota ari ku kigero cya GPA kingana na 3.2.
Gitau azahura n’abanyeshuri batandukanye mu rwego reo kubasobanurira ibyo kubona amahirwe yo kwiga muri iyi kaminuza. Ikiganiro kizabera kuri Beausejour Hotel, kuri uyu wa gatatu no kuwa kane tariki 11 na 12 Mutarama 2017.
Dixie State University iherereye muri Leta ya Utah muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Yashinzwe mu 1911, ikaba itanga amasomo atandukanye mu cyiciro cy’amashuri bitandukanye na kaminuza agera kuri 20.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa joselyne ndifuza kwiga kaminuza hanze kuko nibyiza kandi mbifite muntekerezo zange
Turifuza kwiga
Nibabafashe
Mwadufasha tukamenya amashami arimo? Nimwongera guhura muzatumenyeshe.
Mwiriwe!
Twahageze kuwa Kane nyuma ya sasita, dusanga mwasoje. None twifuzaga kumenya ahandi twababona cyangwa contact zanyu kugirango tubasobanuze.
Murakoze!
GPA ni Grade Point Average. Iyo bavuze GPA ya 3.2 iba ingana na 87% mucyiciro cya B
Igitekerezo Peter yazanye nikiza gufasha abanyarwanda nkatwe ngo tubashe kongera ubumenyi ariko mwatanze amatariki n’iminsi ntimwatubwira amasaha niba ari mugitondo cg ni mugoroba ni mudusonanurire murakoze!!
mutubwire nez naba soje secondary? nonese GPA yavuzwe haruguri ingana 3.2 munsobanurire murakoze
Mwiriwe, icyo kintu nikiza cyane kuko ndabizi byafasha abantu benshi kuko abana benshi baba bafite inzozi zo gukomeza amashuri yabo muri kaminuza kugirango baguke mu bumenyi cyane. Igitekerezo cyanjye nuko mwakomeza kubikagurira abantu mutabishira kuri za social media gusa ahubwo mujye no kuri terre mubasure mu nduce ndutandukanye bityo bazarushaho kubimenya kuko sibose bakoresha social media. Murakoze