Amadini arashimirwa uruhare agira mu kwigisha abatazi gusoma no kwandika

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Harebamungu Mathias, arashima uruhare rw’amadini mu gikorwa cyo kwigisha abatazi gusoma kwandika no kubara.

Ubwo yatangaga impamyabumenyi ku bantu bagera ku 1167 bo mu mirenge ya Nyamata na Rilima mu karere ka Bugesera barangije amahugurwa, tariki 27/03/2012, Harebamungu yagize ati “ndashima abakurikiranye amahugurwa, ndetse n’amadini atandukanye yafashijwe ngo icyi gikorwa kigerweho, by’umwihariko ndashimira ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kuba bumaze kwesa umuhigo wo gukura abantu nu bujiji”.

U Rwanda rufite gahunda ko mu mwaka wa 2015, 90% by’Abanyarwanda bazaba bazi gusoma ku kubara; mu mwaka wa 2017 bazagera kuri 95% naho muri 2020, Abanyarwanda 100% bazaba bazi kwandika gusoma no kubara; nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yabisobanuye.

Umunyamabanga mukuru w’abasoma Bibiliya mu Rwanda, Reverand Pasiteri Kayijuka Emmanuel, yashimiye cyane abarangije amasomo n’abigisha babafashije gukurikira amasomo mu bwitange, anabakangurira kuba umusemburo w’abandi.

Reverand Pasiteri Kayijuka yageneye impano ya Bibiliya ku bantu bagize uruhare muri icyo gikorwa, abasaba ko bagira ubuzima bwiza muri roho nzima kuko aricyo Imana idusaba.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera ashyikirizwa Bibiliya
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ashyikirizwa Bibiliya

Umwe mu bahawe izo nyigisho, Mukandayisenga Josiane, avuga ko kuba amenye gusoma bizatuma atazongera kujya kwandikisha amabaruwa nk’uko byajyaga bigenda. Ati “ubu ndashaka kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga kugirango njyane n’igihe”.

Kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara byateguwe mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kongera umubare w’abantu bakuze bazi gusoma, kwandika no kubara kuko kutabimenya ari kimwe mu bidindiza ishyirwa mu bikorwa za gahunda za Leta, iterambere n’imibereho myiza.

Abigishijwe berekanye ibyo bize aho buriwese yasomaga ndetse akanandika. Ubushakashatsi bwakozwe bwaragaragaje ko akarere ka Bugesera gahagaze ku mwanya wa mbere mu ntara y’Iburasirazu mu kugira umubare munini w’abaturage bazi gusoma kwandika no kubara.

Ako karere gasigaranye abatazi gusoma, kwandika no kubara bakuze bagera ku 180 nabo bakaba bari mu ishuri biga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka