Akarere karenganuye abanyeshuri bo muri GS Catholique Nyamata

Iyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera butahagoboka, bamwe mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu muri GS Catholique Nyamata mu karere ka Bugesera bari gusubizwa mu mwaka wa kabiri.

Ubuyobozi w’icyo kigo buherutse guha isuzuma (test) abanyeshuri biga mu wa gatatu maze abaritsinzwe ubuyobozi bufata icyemezo cy’uko bagomba gusubizwa mu mwaka wa kabiri.

Tariki 01/03/2012, abanyeshuri bari basabwe gusubira mu wa kabiri bafashe icyemezo cyo kujya ku biro by’akarere ka Bugesera kugaragariza abayobozi b’akarere akarengane kabo.

Umunyeshuri umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kubasubiza mu wa kabiri byari gutuma batabasha kuzakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri y’icyiciro rusange.

Yagize ati “ntibyumvikana ukuntu badusubiza mu mwaka wa kabiri kandi twari twimutse, erega hari n’abatarashyize ingufu mu kizamini cyatanzwe kuko twumvaga ntacyo byatanga”.

Abo banyeshuri binubiraga icyo cyemezo banavuga ko habura icyumweru kimwe ngo batangire ibizamini bisoza igihembwe cya mbere.

Ku isaha ya tanu zirengaho iminota mike nibwo ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ikigo bwahisemo kuganira n’abanyeshuri maze bafata umwanzuro w’uko ntawe ugomba gusubizwa mu mwaka wa kabiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques, wagize uruhare mu gusubiza abo banyeshuri mu ishuri yatangaje ko ibyo ubuyobozi bw’ikigo bwakoze binyuranyije n’amategeko.

Ati “babikoze bashaka ko ikigo cyabo cyazitwara neza mu kizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatatu, aho baba bashaka ko abana badatsindwa ari benshi bigatuma ikigo cyabo giseba.

Nyirababyeyi Marie Solange, umuyobozi wa GS Catholique, yanze kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka