Ahitamo kujyana umwana we ku ishuri amuhetse aho kugira ngo asibe ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Gasinga, mu Murenge wa Rwempasha wo mu Karere ka Nyagatare, bahitamo kujyana abana babo ku ishuri babahetse mu mugongo, kubera ikibazo cy’umwuzure wuzuye mu nzira igana aho biga.

Aho kugira ngo umwana we asibe ishuri amujyana mu mugongo akamwambutsa amazi akanaza kumutahana
Aho kugira ngo umwana we asibe ishuri amujyana mu mugongo akamwambutsa amazi akanaza kumutahana

Uwo mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa 25 Mata 2018 igatuma umugezi w’Umuvumba uherereye muri aka gace wuzura ukirara mu kibaya kiri hagati y’Akagari ka Gasinga na Kabare abanyeshuri basanzwe banyuramo, bakabura aho banyura.

Nshimiyimana Venuste wo mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga umurenge wa Rwempasha, avuga ko umwana we wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Kabare, amutwara ku ishuri mu gitondo amuhetse akanaza kumwambutsa atashye, ngo kuko umwana we akiri muto atanyura mu mazi yuzuye mu nzira banyuramo.

Ati "Uwanjye nabonye inzira yuzuyemo amazi mpitamo kujya mwizanira mu mugongo, kuko akiri muto atanabasha kwiga yatose. “

Amwambutsa amazi mu gitondo akaza kugaruka ku mutwara bugorobye
Amwambutsa amazi mu gitondo akaza kugaruka ku mutwara bugorobye

Uyu mubyeyi avuga ko abo ababyeyi babo badaheka ngo babambutse amazi ntibanabahe amafaranga yo kubambutsa, basiba ishuri.

Agira ati” Ubu hari abasore bane bihangiye umurimo wo guheka abantu bakanaheka n’ibinyabiziga, by’abantu batabasha kwiyambutsa bakabishyura. Ufite ibiro bike acibwa 500 naho ufite ibiro byinshi agacibwa 1000. Moto yo ni 1500.”

Kahangwa Frank Umuyobozi wa GS Kabare avuga ko kuzura kw’iki kibaya byatumye abana biga nabi.

Yemeza ko kuri uyu wa 25 Mata 2018, hasibye abana 17 naho 33 barakererwa bose baturuka mu kagari ka Gasinga kubera ikibazo cy’uwo mwuzure.

Ntibyorohera abana kujya kwiga kubera ko inzira banyiramo yuzuye amazi
Ntibyorohera abana kujya kwiga kubera ko inzira banyiramo yuzuye amazi

Muri rusange imvura imaze iminsi igwa imaze kwangiza hegitari 293.8 z’imyaka (Umuceri, ibigori, ibishyimbo n’urutoki.), habaruwe umwana umwe witabye imana, ndetse hanabarurwa amatungo 6 yapfuye arimo inka 1 n’ihene 5, ndetse n’amazu 21 yasenyutse.

Batwara inkweto mu ntoki bakazambara bageze ahatari amazi
Batwara inkweto mu ntoki bakazambara bageze ahatari amazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mugabo Nshimiyimana Venuste n’umubyeyi w’ukuri kabisa. Kuko akurikirana umwana we akamwijyanira ku ishuri akajya no kumuzana nimugoraba mugihe hari ababyeyi usanga batitakumyigire y’abanana babo yabona yasibye bikamushimisha kuko aribwirirwe aho akamufasha imirimo yo mu rugo. Ababyeyi bakagombye kumera nka Nshimiyimana bagaherekeza abana babo kuko imvura imaze guhitana abantu benshi bazira imigezi ibatwara.

Eric yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

uyu ni umubyeyi mwiza cyane. Ndamushimye.

kati yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

kuba hakiri ahantu hameze gutya ni kibazo cyane iterambere u Rwanda rurimo kugenda rugeraho rigomba kugera hose dukeneye ibikorwa remezo kurusha gushora frw mu mishinga ubona idafitiye urunini abaturage imihanda amavuriro amashuri nibyo bikorwa remezo abaturage bakeneye cyane kurusha amazu maremare

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka