Abubatse amashuri mu murenge wa Musha barasaba kwishyurwa

Abafundi n’abayede bubatse ibyumba by’ amashuri mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara baravuga ko umurenge utarabishyura amafaranga yabo kandi bayakeneye ngo abafashe kohereza abana ku ishuri.

Aba bafundi n’abayede biganjemo abanyeshuri bari mu biruhuko batangaje ko bifuza ko umurenge wabaha amafaranga ubarimo kugira ngo babashe kubona uko bagura ibikoresho by’ishuri.

Bamwe mu bafundi bubatse ibi byumba by’amashuri kuri site za Rwatano na Jurwa zose ziri muri uyu murenge wa Musha bavuga ko na n’ubu batazi impamvu ituma batishyurwa amafaranga yabo kandi barakoze icyo basabwaga.

Nkurunziza Vilgile kapita w’aba bubatsi avuga ko bubatse ibyumba by’amashuri bitandatu byose bifite ubwiherero. Bakaba barakoraga bari hagati ya 30 na 40.

Kayumba Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, avuga ko nubwo aba bafundi bakabya ubuyobozi bw’umurenge bugiye gukurikiranira icyo kibazo hafi.

Yagize ati “Uko bavuga iki kibazo siko giteye harimo no gukabya, gusa niba hari ikitarabashije kubahirizwa tugiye kureba uko twagikemura rwose nibahumure umurenge ntago uzabambura”.

Vedaste Nkekabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza ko bigiye gukemurwa ariko nanone gukabya si byiza ! !!! DUKORANE UMURAVA DUTERIMBERE !!!

Mukyab yanditse ku itariki ya: 22-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka