Abize kaminuza barasabwa gutinyuka bakihangira imirimo
Abize amashuri ya kaminuza barasabwa gutinyuka kwihangira umurimo, kuko hari amahirwe bashyiriweho abunganira kubona uko batangira umurimo bifuza kwinjiramo.

Byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyingiro (WDA) Gasana Jerome, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwa NEP kora wigire mu Karere ka Nyamasheke akanasura bamwe mu bakora ibikorwa bidashingiye ku buhinzi batangiye kwiteza imbere.
Gasana yasabye abarangije kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza gutinyuka gushora imbaraga zabo mu bikorwa by’ubumenyingiro, budashingiye ku buhinzi, bakaba ba rwiyemezamirimo dore ko ngo hari ibigo nka BDF bibafasha kubatangira ingwate binyuze mu mishinga.
Yasobanuriye abarangije kwiga badafite akazi ko bagenzi babo bamaze guhindura imyumvire bakinjira mu bikorwa byo kwihangira umurimo bari kugenda batera imbere, kuko ngo bigenda bigaragarira mu ingero nyinshi harimo n’izo yasanze muri ako Karere ka Nyamasheke.

Yagize ati “Nk’urugero kumunsi wa kabiri dusura twasanze hari uwari warize kaminuza zitandukanye aratubwira ngo njyewe n’ibipapuro ndabifite, ati ariko ubungubu ndabona aribwo mpembwa neza nsasa amabuye mu muhanda nkurikije amafaranga nabonaga ndangije kwiga turasaba ko Abanyarwanda hahindura imyumvire.”
Uzamukunda Isabel umwe mu bagerageje kwihangira imirimo, yavuze ko yatangiye ahinga imirima y’imbuto none nyuma y’imyaka umunani amaze kugera kuruganda rutunganya ibisuguti (Biscuits) n’imitobe mu igihingwa cy’inanasi kandi bafite isoko rihagije muri Congo.
Ati “Twatangiye duhingira isoko ariko tubigize umwuga ntabwo byari byoroshye ariko minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yaje kumfasha bampa amahugurwa yo kujya kwiga ukuntu bumisha ibihingwa mu inganda kuzuza ibitabo maze kubimenya mpita ngira igitekerezo cyo gushinga uru ruganda mubona.”
yavuze ko umusaruro uva mu ruganda rwabo ubasha guhangana n’uwizindi nganda zo hanze, dore ko bafite n’ibyemezo mpuza mahanga bibaha ububasha bwo kohereza ibiva mu ruganda rwabo mu bihugu byo hanze.
Kugeza ubu uruganda rwa Uzamukunda ngo rufite agaciro ka Miriyoni magana atatu baratangiriye kuri miliyoni 5Frw rukoresha abakozi 23, ku kwezi binjiza inyungu ya miliyoni 2,5Frw.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni iby’igiciro kwibyazamo igitekerezo cy’umurimo ukawukora ndetse
bikakugeza kubyo wifuza bityo ugatera imbere uteje n’igihugu c
yawe imbere! ariko se nanone mwatubwira ubufatanye na BDF busabwa gute? murakoze
Courage kabisaaaa kuwo mutegarugori,natwe niyo nzira nubwo birimo bitugora