Abigiye mu nkambi amashuri y’incuke kugera muri Kaminuza barashima u Rwanda

Uwabaye impunzi cyangwa uzi neza ubuzima zinyuramo, azi neza ibibazo bikomeye by’imibereho zikunda guhura na byo, bitewe n’uko baba batari mu gihugu cyabo, kandi baravuye iwabo batitwaje ibyo bakenera byose mu buzima.

Bamwe mu banyeshuri b'impunzi biga muri Kaminuza ya Kepler Ishami rya Kiziba bashima amahirwe bahawe yo kwigira mu nkambi kugera no muri Kaminuza
Bamwe mu banyeshuri b’impunzi biga muri Kaminuza ya Kepler Ishami rya Kiziba bashima amahirwe bahawe yo kwigira mu nkambi kugera no muri Kaminuza

Aba tuvuga bisanga mu gihe runaka baratujwe ahantu mu nkambi mu gihugu batari bazi, rimwe na rimwe batigeze banatekereza ko bageramo, ariko bakahisanga kandi nta kintu bafite gishobora kubafasha gukomeza imibereho nk’uko byari bimeze iwabo, kubera impamvu zitabaturutseho.

Ibyo bituma babaho mu buzima bwo gupfundikanya, bitabwaho n’imiryango mpuzamahanga hamwe n’Igihugu cyabakiriye, kikabacumbikira nk’abantu bahahungiye.

Si kenshi cyangwa henshi uzumva impunzi zigira amahirwe yo kwiga cyangwa ngo zinjizwe mu buzima busanzwe bw’abenegihugu, aho ibikorwa byose birimo ubuvuzi, uburezi uburenganzira bwo gukora, ibikorwa remezo n’ibindi bigenerwa abanyagihugu, impunzi zibigiraho uburenganzira bungana n’ubwabo.

Aho ni ho impunzi by’umwihariko abatuye mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi, bashimira Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo kwiga, ikabubakira amashuri mu nkambi, guhera mu mashuri y’incuke, ayisumbuye, hakanashyirwa ishami rya Kaminuza, ku buryo umwana ahatangirira amashuri abanza akarinda arangiza kaminuza adasohotse mu nkambi.

Inkambi ya Kiziba
Inkambi ya Kiziba

Inkambi ya Kiziba ni yo ya mbere yatujwemo impunzi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko aba mbere bahatujwe mu 1995, bavuye muri RDC, umwana wavutse icyo gihe akaba arimo kuzuza imyaka 31.

Bamwe mu bahavukiye barimo kwiga muri Kaminuza mu ishami rya Kepler rikorera muri iyo nkambi, bavuga ko ntacyo babona bakorera Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo, ku mahirwe bahawe yo kwiga, bakabona ubumenyi buzabafasha mu mibereho y’ubuzima bw’ahazaza habo.

Francine Uwajeneza w’imyaka 21 ni umwe mu bana b’impunzi bavukiye mu nkambi ya Kiziba, bakahigira amashuri abaza kugera muri Kaminuza aho arimo kurangiza. Avuga ko mbere y’uko begerezwa amashuri yisumbuye n’ishami rya kaminuza, atari benshi bagiraga amahirwe yo kwiga ngo barangize kaminuza.

Ati “Uko byari bimeze mbere ntabwo ari ko ubu bikimeze, kuko umuntu wese w’impunzi aba afite icyizere ko ashobora kurangiza amashuri yisumbuye akabona na kaminuza byoroshye. Mbere nta bushobozi abantu bari bafite, byabaga bigoye ku buryo hariho n’abacikirizaga ishuri, ariko ubu ngubu dufite amahirwe kuko umuntu ariga akarangiza nta kibazo. Ishimwe mfite ni uko, uko twavuye mu gihugu cyacu tumeze, atari ko tuzasubirayo, burya n’iyo waba udafite imitungo ariko ufite mu mutwe, biba bihagije kugira ngo ube wagera ku byo abandi bagezeho.”

Faustin Habineza w’imyaka 27, ni umuyobozi w’abanyeshuri muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kiziba, akaba n’umwe mu bana bavukiye muri iyo nkambi bakahigira amashuri abanza kugera muri kaminuza. Avuga abifata nk’amahirwe akomeye bahawe na Leta y’u Rwanda, kubera ko nta handi bari bafite icyizere cy’ubuzima.

Ati “Nyuma y’aho ababyeyi bacu bahungiye bavuye muri RDC, aho bari batunze, bafite imirima, boroye inka, nta kintu babuze, ariko bitewe n’ibibazo bakaza bakisanga aha hantu, nta cyizere cy’ubuzima cyari kigihari, ariko tugirirwa amahirwe yo kubona ishuri turiga, niyo mpamvu mbifata nk’ibikomeye ngendeye kubambanjirije banyuze aho ndimo kunyura uyu munsi, bameze neza by’umwihariko abarangije muri iyi Kaminuza, hanze aha usanga ari abantu bari ku isoko ry’umurimo bakora neza bitewe n’ubumenyi bavanye aha ngaha mu ishuri.”

Yungamo ati “Mbere byari bigoye cyane kubona umwana w’impunzi uturutse aha ngaha urimo kwiga kaminuza, byonyine kumva ngo umwana w’impunzi arimo kwirihira kaminuza, sinzi ngo yaba yakuye he ubushobozi, ndumva nta n’uwigeze ubaho icyo gihe, ahubwo barazaga bagatoramo umwe, babiri cyangwa batatu, mu nkambi yose bakaba ari bo bajya kurihira, urumva mu nkambi yose umubare munini wabaga ari uw’abatiga kaminuza.”

Kugeza ubu muri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kiziba, higamo abanyeshuri 149 barimo ab’impunzi 123.

Mu nkambi ya Kiziba harimo n'inyubako zifashishwa nk'amashuri
Mu nkambi ya Kiziba harimo n’inyubako zifashishwa nk’amashuri

Stella Bonard Ibango, ni umuyobozi ushinzwe imishinga y’iterambere ry’abaturage cyane cyane mu gufasha impunzi n’urubyiruko kubona uburezi n’amahirwe y’iterambere (Humanitarian Sector), avuga ko kwiga muri kaminuza byahinduye ubuzima bw’abatuye mu nkambi.

Ati “Ahantu ubibonera ni uko umunyeshuri arangiza ahangaha, ukabona abonye akazi ka mbere, akabona aka kabiri, yamara kumva nawe amaze kwiteza imbere, ugasanga ahinduriye ubuzima umuryango we, arabafashije bagiye kwibera ahandi, batangiye kwiga imishinga yo kwiteza imbere, ariko dufite n’abandi benshi bafashe inshingano zo kwishyurira barumuna babo cyangwa abandi bavandimwe, bitewe n’urwego babashije kwigezaho nyuma y’uko barangiza amasomo ahangaha.”

Buri mwaka muri Kepler hakirwa abanyeshuri 60 b’impunzi babonye amanota meza kurusha abandi, bagahabwa amahirwe yo kwiga barihirwa ndetse banahabwa n’ibikoresho bibafasha mu masomo yabo birimo mudasobwa.

Kuva mu 2015, ubwo iyo kaminuza yatangiraga gukorera mu nkambi ya Kiziba, hamaze kurangiza impunzi 240.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka