Abiga imyuga n’ubumenyingiro bahawe miliyoni 33 zo gushyigikira imishinga yabo

Amarushanwa ya ‘TVET Youth Challenge’ asize abanyeshuri 42 biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bahembwe miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda, zigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo.

Abatsinze amarushanwa bahawe ibihembo
Abatsinze amarushanwa bahawe ibihembo

TVET Youth Challenge ni amarushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ndetse na KOICA, hagamijwe gushishikariza urubyiruko rwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri makuru na za kaminuza gukoresha ubumenyi ruhabwa mu kwihangira imirimo, biganisha ku gukemura ibibazo bigaragara mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.

Uwashakaga kwitabira aya marushanwa byasabaga kuba ari Umunyarwanda ufite hagati y’imyaka 16 na 30, yiga muri rimwe mu mashuri makuru cyangwa kaminuza yigisha ubumenyingiro, kuba afite umushinga watangiye cyangwa afite igitekerezo byamaze kugaragara ko gushyira mu bikorwa bishoboka (Prototype).

Uyu mushinga cyangwa igitekerezo byagombaga kuba ari igihangano kigamije guhindura ubuhinzi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, imiyoborere cyangwa imitangire ya servisi.

Aya marushanwa yatangiriye mu bigo by’amashuri urubyiruko rwiga mu ishuri rimwe ruhatana, batatu ba mbere bahize abandi muri buri kigo bahabwa igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 500, banatsindira itike yo gukomeza amarushanwa ku rwego rw’igihugu, aho 10 ba mbere bahembwe amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshanu, mu muhango wabaye tariki ya 14/11/2019.

Imishinga itatu yahawe ibihembo nyamukuru ni uwa Uzabakiriho Jean Claude, wiga imicungire y’amashyamba mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) rya Kitabi, utubura ingemwe z’ibiti byitwa ‘Eucalyptus Grandis’ akoresheje amashami y’ibiti n’ubuki wahembwe miliyoni eshanu, uwa Hirwa Ange Julie Yvette, wo muri IPRC Musanze ukora ifu y’inyama z’inka agamije gufasha imiryango ifite amikoro make kubasha kugura inyama mu rwego rwo kurwanya imirire mibi wahembwe miliyoni enye, na Isaac Ishimwe ufite igitekerezo cyo gukora agakoresho kumva gazi(gas) yatumutse kakohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni kakanatanga intabaza ndetse n’amashyiga akoresha gazi bikorewe mu Rwanda wahembwe miliyoni eshatu.

Asoza aya marushanwa, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yashimiye abafatanyabikorwa batanze umusanzu mu gutegura aya marushanwa, asaba abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro gukoresha ubumenyi bahabwa bakemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda.

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umuryango
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umuryango

Yagize ati “Turashaka ko mwiga mureba ibibazo bigaragara hirya no hino aho mutuye mukabishakira ibisubizo, ari nako bibabera isoko yo kwihangira imirimo”.

Yasabye urubyiruko kwigira kuri bagenzi babo bagatekereza uko babyaza umusaruro ubumenyi bafite, anasaba ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yahembwe, banategura izitabira icyiciro cya kabiri kizaba mu mwaka wa 2020.

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa baturutse mu bigo 14 ari byo IPRC Gishari, IPRC Musanze, IPRC Karongi, IPRC Huye, IPRC Tumba, IPRC Kigali, IPRC Ngoma, IPRC Kitabi, ULK polytechnic, Muhabura Integrated Polytechnic College, Akilah Institute, SJITC Nyamirambo, Peace Integrated Polytechnic na International Polytechnic Institute.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka