Abiga imyuga baracyagorwa no kubona aho bimenyereza umwuga

Bamwe mu biga imyuga y’ubumenyingiro n’abayobozi b’amashuri, baratunga agatoki abikorera banga kwakira abarangije kwiga ngo babafashe kwimenyereza umwuga “internship”.

Abiga imyuga babura aho bimenyereza ibyo biga
Abiga imyuga babura aho bimenyereza ibyo biga

Bahamya ko uko kwanga kwakira abo banyeshuri, ngo bimenyereze ibyo bize bidindiza iterambere ryabo.

Marie Chantal Dusabumuremyi, yize ibijyanye n’ubwubatsi, avuga ko benshi mu bikorera usanga banga kwakira abanyeshuri, bavuga ko ari ukudindiza ibikorwa byabo.

Yagize ati“icyo kibazo kirahari cyane, ukajyana urwandiko wahawe n’ubuyobozi bw’ikigo bugusabira kwimenyereza umwuga, bakakubwira ngo genda tuzakubwira, ugatagereza ugaheba. Aho bakwemereye naho, ugasanga bagukoresheje ibyo utize cyangwa udakeneye”.

Felicien Manirarora, urangije kwiga ibijyanye n’ubwubatsi avuga ko hakwiye kubaho guhindura imyumvire kubikorera.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigisha imyuga, bishimangira ko icyo kibazo gihari bagasaba Leta kugikoraho ubuvugizi, abanyeshuri bakoroherezwa, nk’uko Frere Pierre Sebakiga, umuyobozi w’ikigo kigisha imyuga st Joseph i Nyamirambo abivuga.

Benshi mu bikorera twasabye kuvugana nabo, banze kugira icyo batangaza kuri icyo kibazo, ariko urugaga rw’abikorera (PSF) rubahuza, rukavuga ko icyo kibazo gihari, gusa ngo gikunze kugaragara mu bigo bikiri bito kuko biba bikiyubaka.

Mukarwema Yvette, ashinzwe ibikorwa muri PSF, avuga ko hari ikirimo gukorwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Ati “nujya mu bikorera bafite ibigo bikomeye, abo banyeshuri bimenyereza uzahabasanga, kuko baba barashyizeho uburyo bwo kubakurikirana, ariko mu bigo bito, baba bafite impungenge z’abo bana kuko usanga kenshi batanafite ababakurikirana”.

Mukarwema avuga ko batangiye kukivuganaho n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’umurimo, ikigo gishinzwe ubumenyingiro “DWA” n’abandi, kugira ngo gishakirwe umuti uhamye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yigisha ubumenyingiro muri Minisiteri y’uburezi Olivier Rwamukwaya, aratanga icyizere ko batangiye kugikurikirana.

Ati “turimo turaganira n’urugaga rw’abikorera, gusa icyo dukora cyane ni ukumvisha abikorera ko inyungu zitari kuri wa munyeshuri gusa, kuko uwikorera na we arashaka gukoresha umuntu ufite ubumenyi.”

Yongeyeho ati “ariko turizera ko bizagenda neza vuba aha, kuko abayobozi bayobora abikorera mu biganiro tugirana barimo kubyumva neza”.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’amashuri yigisha imyuga bigera muri 400, ibyinshi usanga byigisha imyuga ijyanye n’ubwubatsi, ubutetsi, ubukanishi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka