Abiga imyuga bagiye gukora ibikoresho bishobora gucuruzwa hanze

Abiga imyuga bagiye kujya bakora ibikoresho binoze kandi bishobora gucuruzwa ku isoko ryo mu karere, ku mugabane w’afurika no hanze yawo.

Umuyobozi mukuru wa WDA Jerome Gasana
Umuyobozi mukuru wa WDA Jerome Gasana

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri 13 Werurwe 2018, ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) cyashyikirizwaga ibitabo n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe ubutwererane (GIZ) bizafasha abanyeshuri n’abarimu kurushaho kunoza ibyo bakora.

Muri gahunda WDA ifite yo kongera ireme ry’ibyo yigisha, yongeye kubona umuterankunga wo kongera ibitabo mu mashuri bikazafasha abanyeshuri kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi rikeneye aho ubwayo yarimaze gutanga ibitabo ibihumbi bitandatu hirya no hino mu mashuri y’ubumenyi ngiro.

Umuyobozi mukuru wa WDA Jerome Gasana, avuga ko GIZ nk’igiko cy’ubudage kibafasha muri gahunda zo guteza imbere ubumenyingiro, bongerera abanyeshuri ubushobozi, bakigira ho byinshi mu bijyanye no gukora ibikoresho binoze.

Ati “Ikintu twigira ku Budage ni inararibonye bafite mu bijyanye no kunoza ibikoresho bitandukanye cyane cyane nk’imbaho, bihereye ku gufata neza igiti, uko kibazwa, n’uko kinozwa ku buryo intebe, utubati, ameza bishobora kumara imyaka nka 30.”

Abitabiriye umuhango wo gushyikiriza ibitabo WDA
Abitabiriye umuhango wo gushyikiriza ibitabo WDA

Umuyobozi w’ishuri rya TVET Mpanda, Gilbert Ndangamira uri mu bahise batahana ibi bitabo, yatangaje ko ibi bitabo bizabasha kuzuza inshingano bari barahawe na WDA.

Ati “Ubusanzwe twari dufite ibitabo bike, WDA ikaba yari yaduhaye gahunda nshya. Ibi bitabo rero bikaba bizadufasha gushyira mu bikorwa iyo gahunda, bikazanadufasha mu byiciro byose bikenerwa aho abanyeshuri bahabwaga ubushobozi bw’ibanze gusa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri TVET Germaine Mudahogora umukozi ku kigo cya Nyamirama TVET nawe avuga ko ibyo bakora bigiye kurushaho kuba byiza.

Ati “N’ubwo twari dufite isoko ibyo twashyiragaho ntibyari binoze neza, ariko ibi bitabo bizabidufashamo,kugira ngo ibigo by’amashuri n’uturere duha ibikoresho byishimire serivise tubaha.”

Ellen Khalinoski umuyobozi mu bijyanye n’ubujyanama mu bumenyingiro mu bijyanye no guhanga imirimo muri GIZ, yatangaje ko bazakomeza gukorana n’U Rwanda mu gutanga ubumenyi bushya bugezweho.

Ati “Ibitabo biba bikenewe kuvugururwa buri gihe kugira ngo ibyigishwa bijyane n’ibikenewe ku isoko tukaba tuzakomeza gukorana na guverinoma y’u Rwanda twifashishije ikoranabuhanga.”

Amashuri akaba ashishikarizwa kuzabyaza umusaruro ibi bitabo, bigera ku bihumbi bine, bizaza byiyongera kubyo bahabwa, ntibibe ibyo kubika mu masomero gusa ngo bizatore agahungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka