Abibye ibikoresho byo kubaka ishuri rya Rugarama bazahanwa

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana gukurikirana umuyobozi w’ishuri rya Rugarama kugira ngo ibikoresho byo kuryubaka byabuze bigaruke kandi ababigizemo uruhare babiryozwe.

Ibi yabitangaje tariki 13/01/2012 ubwo yagiranaga inama n’abaturage bo mu mirenge ya Rubona, Nzige, Karenge, Gahengeri na Muyumbu yo mu karere ka Rwamagana arikumwe n’umuyobozi w’aka karere.

Uwamariya yagize ati “Ibyo bikoresho bigomba kuboneka kandi abantu bose bagize uruhare mu kubyiba nabo bagomba guhanwa. Iki kibazo gikurikiranwe vuba”.

Abaturage bo mu murenge wa Nzige bavuga ko ibyo bikoresho byibwe n’ubuyobozi bw’ishuri. Aba baturage basaga 700 banagaragaje ibindi bibazo bishingiye ku makimbirane y’amasambu. Nyuma yo kumva ikibazo cya Mukeshimana Beatrice, Uwamariya yasabye ubuyobozi bw’imirenge bufatanyije n’ubw’akarere ka Rwamagana kubakira bamwe mu baturage batishoboye bigaragara ko batagira aho kuba.

Uwamariya yavuze ko ibyo bigomba kujyana no kubafasha kwishyurira abana ba bo amafaranga y’ishuri kugira ngo batazabura uko biga kandi Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda y’uburezi kuri bose.

Nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye kuri gahunda za Leta muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, aba baturage bavuze ko bashimira cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwa gahunda zitandukanye yabagejejeho nka “girinka”, kubavana muri nyakatsi ndetse no guha ijambo abagore bari barakandamijwe kuva kera.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka