Abatumva batanavuga ntibakwiye gukora ibizamini by’indimi bisa n’iby’abandi
Umuyobozi w’ikigo cyigisha abana batumva batanavuga cy’i Huye, yifuza ko abana bigisha batajya bakora ibizamini by’indimi bisa n’iby’abandi banyeshuri.

Iki cyifuzo, Frère Prudence Shirubute, ari we muyobozi w’iki kigo, yakigejeje ku munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, ubwo yabagendereraga tariki 21/5/2017.
Yagize ati “mu marenga ntibatondagura inshinga. Umwana udafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga avuze ngo ‘njyewe ndagiye’, ubufite aravuga ngo ‘njyewe kugenda’. N’amasaku ntibashobora kuyamenya.”
Ibi ngo bituma mu bizamini bya Leta aba bana babona amanota meza mu yandi masomo, ariko Ikinyarwanda kikabananira. Bityo agatekereza ko bakwiye gutegurirwa ibizamini byihariye.
Frere Shirubute yanasabye ko Leta yajya ibaha abarimu bakiri batoya (batarengeje imyaka 35) kuko kwiga amarenga bitabagora. Ibi yabivugiye ko bajya babaha abakuze, kubigisha amarenga bigafata igihe kinini.
Ikindi cyifuzo ni icyo gufashwa mu guhugura abarimu mu marenga kuko ngo mbere bifashishaga ay’Abafaransa n’Abanyakanada, kandi bashaka kuzajya bakoresha amanyamerika.
Ku mibarize y’indimi mu bizamini bya Leta, Minisitiri Munyakazi yavuze ko hari abakozi bo muri Minisiteri y’uburezi bazaza kurebera hamwe n’ubuyobozi bw’iki kigo uko abana cyigisha bajya bazibazwa.
Minisiteri y’uburezi ngo izanabafasha guhugura abarimu mu marenga y’amanyamerika, kandi ngo mu bihe bizaza imvugo y’amarenga izajya yigishwa abantu bose.

Minisitiri Munyakazi yagize ati “inzira twinjiramo ni uko amarenga yazigishwa abantu bose, [utumva] yajya kwa muganga akamwumva, yajya no mu rukiko ntakenere umusemurira. Ni uburenganzira bakeneye tugomba kubaka nka Leta.”
Ikigo cyigisha abatumva batanavuga cy’i Ngoma cyashinzwe mu 1973. Ubu gifite abanyeshuri 219 harimo 43 bumva bakanavuga biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Cyujuje amazu yo gucumbikiramo abanyeshuri ashobora kujyamo byibura ibitanda 450, kandi kirateganya kuzajya cyakira abanyeshuri bumva banavuga mu mashuri yisumbuye.
Bizatuma abatumva ntibanavuge bigana n’abandi bana, bajye basabana, kandi na bagenzi babo bazabigireho amarenga hanyuma bazavemo abarimu bayigisha abandi bantu.
Ohereza igitekerezo
|