Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha ikoranabuhanga bihinyuza abarwibazagaho ubwo rwabitangiraga ahagana mu mwaka w’i 2000.

Perezida Kagame mu kiganiro na Perezida wa Senegal Macky Sall
Perezida Kagame mu kiganiro na Perezida wa Senegal Macky Sall

Kuri iki gihe u Rwanda ruri mu bihugu biri kwihuta mu iterambere no mu itumanaho n’ikoranabuhanga ku rwego rw’isi.

Ariko, nk’uko Perezida Kagame abivuga, ni ibintu byagoranye kuko byasabye ko u Rwanda rutinyuka rugatangira ibintu abandi babonaga ko ari iby’abantu bageze iyo bajya.

Ikoranabuhanga ryafashije u Rwanda kwihuta mu iterambere, ariko rinarushyira mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu kigezweho guhera muri iyi myaka 15 ishize.

Ahagana mu mwaka w’i 2000, nibwo u Rwanda rwari rukizura umutwe, rutangiye inzira yo kwiuyubaka nyuma y’imyaka mike Jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagaritswe, ariko rwiyemeza guhitamo inzira itaravugwagaho rumwe na bose.

Rwirengagije abaturage bari bashonje, ibikorwaremezo byari bikeneye gusanywa n’ibindi bikorwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ruhitamo kugana iy’ikoranabuhanga ritafatwaga nk’ikintu gikeneye icyo gihe.

Perezida Kagame nawe yemeza ko ari risk bafashe ariko bari bazi neza umurongo bihaye n’icyo inzira bahisemo ishobora kubagezaho.

Agira ati “Icya mbere, icyo gihe u Rwanda nta mahitamo rwari rufite ngo ruhitemo ibikenewe kuruta ibindi. Icyo gihe buri kimwe cyari gikenewe. Icya kabiri nta mpamvu twagombaga guhitamo, twaravugaga tuti byose bikorwe cyangwa birorere. Twe twararebaga tugasanga ICT ihurira ku bibazo byose dufite.”

Avuga ko u Rwnada rwahisemo gushyira mu bikorwa byose uko byari bikenewe haba mu buzima, ibikorwa remezo, kuzamura ubukungu ariko na ICT ihabwa umwanya yari ikwiye, bitewe n’ubushobozi igihugu cyari gifite.

Kuri ubu ubukungu bw’u Rwanda bwikubye kabiri ugereranyije n’urugero bwari buriho icyo gihe, byose biturutse ku ikoranabuhanga ryagiriwe ikizere rikihutisha ibikorwa.

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yatangiye mu nama ya ‘Next Einstein Forum’ ihuriro ry’abahanga ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS).

Iyi nama igeze ku munsi wayo wa Kabiri, yatangiiye kuwa Mbere tariki 26 Werurwe 2018.

Yagaragaza ko icyemezo u Rwanda rwafashe cyo gushora imari muri siyansi n’imibare nabyo rwizeye ko bizabyara umusaruro mu myaka iri imbere, haba muri Afurika no ku isi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka