Abatavuga batanumva barifuza gusobanurirwa amateka ya Jenoside

Abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva biga mu kigo Nyagatare Deaf School barifuza gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Esther yatanze icyifzo cye mu marenga, asaba ko abana batumva ntibanavuge bafashwa kumenya amateka ya Jenoside.
Esther yatanze icyifzo cye mu marenga, asaba ko abana batumva ntibanavuge bafashwa kumenya amateka ya Jenoside.

Babisabye mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Gatunda, kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017.

Uwitwa Esther abinyujije mu mwarimu we bumvikana mu rurimi rw’amarenga, yavuze ko benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside, bakaba batarumva amateka yayo kubera ubumuga bafite.

Abana bambaye umutuku nibo baca amarenga.
Abana bambaye umutuku nibo baca amarenga.

Yagize ati “Amateka ya Jenoside akwiye kwigishwa mu mashuri kuko ngo hari abantu batabyumvise nkatwe dufite ubumuga tutabisobanukiwe neza, tukegerwa tukayoborwa inzira nziza dushobora gukurikiza.”

Esther kandi yasabye abayobozi kubegera bakabaganiriza gahunda za Leta kuko ngo guhezwa kwabo bituma bahera mu bujiji. Bashimye Leta yabashyiriyeho ishuri nabo bakagira amahirwe yo kwiga nk’abandi bana badafite ubumuga.

Babanje gukorwa urugendo rwo kwibuka.
Babanje gukorwa urugendo rwo kwibuka.

Uwimana Xaverine umuyobozi wungirije wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yizeje aba bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva kubegera nabo bagasangizwa amateka ya Jenoside n’izindi gahunda zireba Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ubuyobozi bwiza ntibuvangura abanyagihugu ari nayo mpamvu aba bana nabo batekerejweho bahabwa ishuri. Turaza kurushaho kubegera kuko nabo ni Abanyarwanda nk’abandi ntibagomba gusubizwa inyuma.”

Uwimana Xaverine ashyira indabo ahashyinguye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside.
Uwimana Xaverine ashyira indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Ishuri Nyagatare Deaf School ryubatse mu Murenge wa Gatunda ryatangiye mu 2005. Ryigirwamo n’abana 118 biga mu byiciro 2, abiga amashuri asanzwe kugera mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse n’abiga imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka