Abashinzwe uburezi baba bakingira ikibaba abarimu b’abanyamakosa

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatahuye ko mu byica ireme ry’uburezi harimo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge bakingira ikibaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora nabi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Dr Isaac Munyakazi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yabitangarije mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.

Iyo nama yari ihuje abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye uburezi mu mirenge n’uturere ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Raporo y’umugenzuzi w’uburezi muri iyi ntara yerekanye ko hari ibigo byinshi by’amashuri bifite umwanda ukabije, hakaba n’ibindi byagaragayemo imperi mu bitanda ndetse n’amasahane yo kuriraho aba yandagaye hanze.

Indi mikorere mibi yagaragaye kandi ni raporo z’impimbano zikorwa n’abo bayobozi ndetse n’abarimu bata akazi ariko ntibimenyeshwe ubuyobozi, nk’uko Minisitiri Munyakazi yabitangaje.

Yagize ati “Biteye isoni kuba umuyobozi ari wowe wakagombye kumenya amakosa yabo, umuyobozi utaba mu ishuri, ubizi neza ko atahaba wakumva ko Minisitiri ajyayo ukamwihamagarira uti ‛nyabuneka twatewe, ntuve ku ishuri!’

Abayobozi bitabiriye iyo nama bemeza ko batamajwe, ariko biyemeza kwisubiraho
Abayobozi bitabiriye iyo nama bemeza ko batamajwe, ariko biyemeza kwisubiraho

Uba uzi neza ko adakora, aho wamufatiye ibyemezo ugasanga urifatanya nawe mu makosa, uburezi dushinzwe tugomba kububazwa.”

Minisitiri yabwiye abayobozi bagikora amakosa nk’ayo ko igihe kigeze bakavanwa mu burezi, bagafatirwa ibihano kuko badindiza iterambere ry’igihugu.

Ntakirutimana Cecile, umwe mu bitabiriye inama yavuze ko nyuma yo gutamazwa bagiye gukosora ibyo banenzwe.

Ati “Twiyemeje kurushaho kunoza imitegurire y’ubugenzuzi bwimbitse dusura ibigo nibura inshuro ebyiri mu kwezi, tureba ko abarimu bigisha ibyo bateguye kandi bijyanye na gahunda y’uburezi.

Minisitiri Munyakazi yijeje abo bayobozi ubufatanye n’inkunga y’ibikoresho binyuranye birimo, mudasobwa, utwuma dutanga internet (Modem) bakazanabafasha no kongera ibitabo mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa uyu mugabo ni Munyakazi koko! Minister Isaac ashobora kuba yagira ibyo ahindura rwose,kuko ubona ko ashobora kuba ashoboye.Courager Minister Isaac

Mugabe Alphonse yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka