Abarimu bigisha muri 12YBE bagiye kubakirwa amacumbi

Abarimu ku bigo by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) bagiye kubakirwa amacumbi kugira ngo imyigishirize yo muri ayo mashuri ikomeze igire ireme; nk’uko byatangajwe n’ umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi.

Ubwo yagiranaga ibiganiro n’abashinzwe uburezi bo mu ntara y’amajyaruguru no mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012, Dr Harebamungu Mathias yavuze ko ayo macumbi azafasha abarimu bigishaga kuri ayo mashuri baturuka kure.

Ayo mazu azaba afite ibyumba bitandatu n’uruganiriro azatuma abarimu baba hafi y’ibigo kugira ngo bategure amasomo yabo neza kandi banigishe neza abanyeshuri; nk’uko Dr Harebamungu yabisobanuye.

Uhagarariye uburezi mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, Mbandiwimfura Alexandre, avuga ko ayo macumbi yari akenewe kuko abarimu bigisha muri 12YBE mu murenge wa Gahunga bahura n’ibibazo bitandukanye kubera guturuka kure y’ikigo.

Mbandiwimfura agira ati “Abarimu bigisha mu murenge wacu abenshi baturuka mu mujyi wa Musanze. Iyo baje baratega. Hari igihe babwirirwa kubera ko mu isantere ya Gahunga nta resitora ihari yabagaburira”.

Mbandiwimfura yongeraho ko iyo abo barimu babaga batarahembwa wasangaga gutega bibagora ariko ayo macumbi azatuma ibyo bibazo byose bikemuka.

Dr Harebamungu yavuze ko umushinga wo kubaka ayo macumbi warangiye gutegurwa. Amafaranga azayubaka azashyirwa mu ngengo y’imari izatangira muri Nyakanga 2012.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka