Abarimu bazakomeza kubona umushahara mu mezi batarimo kwigisha

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irahumuriza abarimu ba Leta batarimo gukora nk’uko bisanzwe kubera ihagarikwa ry’amashuri ryatewe na Covid-19, ko bazakomeza kubona umushahara wabo kugira ngo ukomeze kubafasha.

Leta izakomeza guhemba abarimu muri aya mezi batarimo kwigisha
Leta izakomeza guhemba abarimu muri aya mezi batarimo kwigisha

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020, aho yasubizaga ibibazo bitandukanye abantu bibaza ku bijyanye n’abarimu ndetse n’abanyeshuri muri iki gihe kinini bagiye kumara amashuri afunze.

Minisitiri Irere avuga ko abarimu ba Leta bazakomeza guhembwa, cyane ko hari n’ibyo Minisiteri izajya ibasaba gukora muri ayo mezi.

Agira ati “Abarimu ni abakozi ba Leta nk’abandi bose, bazakomeza guhembwa kuko n’ubundi hari igihe bajya bamara batigisha. Kuba batarimo kwigisha ntibivuze ko nta cyo barimo gukora, tuzabahugura ku byerekeranye n’imyigishirize, bahugurwe mu Cyongereza ndetse no mu ikoranabuhanga, bikazajyana n’uko ibihe bizaba bimeze, hanyuma muri Nzeri bazakomerezeho”.

Yagize icyo avuga kandi ku barimu bigisha mu bigo by’abikorera, kuko ngo ari bo bakomeje kugaragaza ko bafite ibibazo by’imibereho.

Ati “Abo mu bigo byigenga ari na bo bagize ikibazo kinini, hari ikigega Leta yashyizeho cyo kunganira abikorera muri rusange nk’abacuruzi n’ibindi, ariko byumwihariko amashuri yigenga na yo yemerewe gusaba ubufasha muri icyo kigega. Tuzanabibafashamo kugira ngo ubwo bufasha buboneke ariko tukifuza ko babwerekeza mu barimu babo”.

Yongeraho ko icyo basabwa ari ugukurikira uko Leta izagenda isobanura iby’icyo kigega, hanyuma bakuzuza ibisabwa bityo bagafashwa, kandi ngo na Minisiteri izakomeza kubikurikirana ku buryo uwagira ikibazo yafashwa kigakemuka, cyane ko ibyo bigo bifite uruhare rukomeye mu burezi.

Icyemezo cyo gukomeza guhemba abarimu cyakiriwe neza kuko bari bafite impungenge z’uko bazakomeza kubaho muri aya mezi yose batari mu kazi, nk’uko umurezi wo mu Karere ka Nyagatare abisobanura.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro
Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro

Ati “Iki cyemezo twacyakiriye neza kuko twari dufite impungenge zo kumara hafi amezi atandatu tudakora, abana batiga tukumva ko Leta itazabyihanganira. Biradushimishije cyane rero kuba tuzakomeza kubona umushara, Leta ni umubyeyi, turayishimira cyane”.

Akomeza avuga ko yibazaga uko bizagenda niba umushahara uhagaze, kuko ngo benshi mu barimu baba barafashe inguzanyo mu mabanki baba bagomba kwishyura buri kwezi.

Minisitiri Irere yavuze kandi ko bazongera imbaraga muri gahunda zari zisanzwe zo kwigisha abana hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet, radiyo ndetse na televiziyo, kugira ngo abana bakomeze kwiyungura ubumenyi, akibutsa ababyeyi gukomeza kubafasha mu masomo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Igitekerezo cyange kubijyanye na bursary kubanyeshuri biga muri kaminuza:a)Abanyeshuri biga muri kaminuza bakagombye guhabwa bursary
b)N’ubwo amashuri afunze bo bakenera mbs kuko bigire online.
C)Bazajya bayifashisha muri reasech zitandukanye kuri enternet.
d)Abanyeshuri bari mu myaka isoza ikiciro runaka bakeneye gukomeza gukora igitabo cyabo kdi murabizi y’uko babifashwamo na bursary.
E)Kuruhande rw’igitsina gore twibuke yuko bursary ifasha bamwe na bamwe kutiyandarika,cyane y’uko abanshi ari imfubyi kubera amateka mabi yaranze igihugu cyacu 1994.Nibahabwe rwose bursary.

Marie chantal yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Ndashimira leta y’abanyarwanda uburyo imbaraga nyinshi izishyira kubaturage bayo.Twese dukurikize inama tugirwa n’ubuyobozi bizarushaho kurwanya covid-19

marie chantal yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Mutubwire ibyerekeye abanyeshuri bo muri kaminuza niba bazakomeza gihabwa bursary

Alias yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Turabaza kubyerekeye abanyeshuri bo muri kaminuza niba bazakomeza gihabwa bursary, mwadusobanurira murakoze.

Uwimana sophie yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka