Abarimu bashimishwa no kubona abo bigishije babaye abagabo

Abarimu bo mu karere ka Rutsiro batangaza ko ikibashimisha mu kazi kabo ari ukwigisha abo bigishije bakazigirira akamaro.

Ubwo kuri uyu wa 05 Ukwakira 2015 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, abo mu karere ka Rutsiro bavuze ko bishimiye akazi kabo n’ubwo ngo hari imbogamizi bahura nazo ngo bashimishwa no guhura n’abo bigishije barabyaje umusaruro ubumenyi babahaye.

Abarimu baterwa ishema no kwigisha ababyaza umusaruro ubumenyi babaha
Abarimu baterwa ishema no kwigisha ababyaza umusaruro ubumenyi babaha

Havugimana Paul yigisha ku ishuri ribanza rya Gihango amaze imyaka 37 yigisha yagize ati” n’ubwo umwarimu ahura n’imbogamizi nyinshi ariko ashimishwa cyane no kwigisha umunyeshuri akazagira icyo yimarira mu bukuru bwe”

Mukantwari Josephine we yigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rugote nawe yemeza ko abarimu bahura n’ibibabazo bitandukanye ariko ngo nawe ahimishwa no kubona uwo yigishije atarapfushije ubusa ubumenyi yamuhaye.

Ati” Njyewe nta kintu kinshimisha nko kubona uwo nigishije abaye nk’umuyobozi ukomeye numva hari icyo nakoze ibyo bigatuma mbona ko umwuga wanjye ufite akamaro”.

Inzego zitandukanye zari zifatanyije n'abarimu
Inzego zitandukanye zari zifatanyije n’abarimu

Aba barimu batangaza ko imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ari ukuba bahembwa amafaranga make kuko ngo bibabangamira mu mibereho aho batangaza ko ibiciro byo ku isoko biba bihanitse kuburyo umushahara utabibafashamo nk’uko babyifuza.
Kuri iki kibazo cyakunze kugaragazwa n’abarimu kuva kera bakomeje gusaba Leta y’u Rwanda ko yagifatira ingamba babongerera umushahara.

Kuri iyi nshuro hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari” Guteza umwarimu imbere,kubaka iterambere rirambye mu muryango”

Mbarushimana Cisse Aimable.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka