Abarimu baravuga iki ku mafaranga baherutse kongererwa ku mushahara?

Kubasha kubona inguzanyo yisumbuye ku yo bari basanzwe babona, ni kimwe mu byiza abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta ndetse n’afashwa na Leta bishimira, nyuma yo kongezwa amafaranga agera ku 10% ku mushahara wabo.

Leta iherutse kongera umushahara wa mwalimu kugira ngo abashe gukora akazi ke neza
Leta iherutse kongera umushahara wa mwalimu kugira ngo abashe gukora akazi ke neza

Umwe mu myanzuro wafashwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019 uvuga ko umushahara wa mwarimu ugomba kongerwaho 10% by’amafaranga ahembwa, mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta.

Uyu mwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Werurwe 2019. Bamwe mu barimu baganiriye na Kigali Today bemeza ko iyo nyongera hari icyo yabafashije nubwo bakibangamiwe no guhaha ku isoko rimwe n’abandi aho usanga ibiciro biri hejuru bagereranyije n’uwo mushahara.

Umwalimu wigisha ku kigo cy’amashuli cya Murambi mu Mujyi wa Kigali witwa Kayitesi avuga ko ku ruhande rwe iyo nyongera ku mushahara bari basanzwe bahembwa hari ibyo yakemuye. Aragira ati “Urebye aya mafaranga yongeweho uretse kuba wajya muri banki bakaguha inguzanyo yisumbuye ku yo wari usanzwe ubona, mbona hari icyo byadufashije, ariko na none ni kibazo kuko ya mafaranga badukuraho muri SACCO yariyongereye ukabona dufata ubusa”.

Jean Claude na we wigisha mu Mujyi wa Kigali avuga ko iyi nyongera y’icumi ku ijana yabaye ingirakamaro mu kuba yahabwa inguzanyo, ariko na none mu mvugo ye ntajya kure ya mugenzi we, aho agira ati “Urebye aya mafaranga batwongereyeho adufasha kubona inguzanyo, byabaye byiza ku buzima bwacu”.

Umwalimu ukirangiza amashuri yisumbuye yahembwaga ibihumbi 44 by’Amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, ni ukuvuga ko ubu ahembwa amafaranga 44,000 wongeyeho 4,400 yose hamwe akaba 48400. Icyakora hari abandi usanga bahembwa ibihumbi 90 frw ndetse hakaba n’abageza ku bihumbi 120.000.

Nzeyimana Simeon, umwalimu mu Karere ka Nyaruguru wigisha mu mashuri yisumbuye, ku bwe ngo inyongera bahawe ku mushahara we yamukijije ibibazo yajyaga agirana n’abaturanyi be cyane cyane b’abacuruzi mu dusantere.

Nzeyimana ati : “Urebye rwose aya mafaranga yaje akenewe. Nkanjye hiyongereyeho agera ku bihumbi 20, rero harimo agafuka k’umuceri,si nkikopesha mba nywifitiye mu rugo. Ntabwo rero ncyanduranya kuri butike ndetse no mu bandi baturage”.

Ikindi mwalimu Nzeyimana ashima ni uko yabashije kuba noneho yagurizwa amafaranga atubutse ku yo yabonaga bityo bikamufasha.

Agira ati “Nka mbere nabonaga inguzanyo ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane, ariko ubu rwose ngeze ku kigero cy’uko nahabwa inguzanyo ya miliyoni ebyiri zibura nk’ibihumbi icumi n’andi make,urumva ko iyi nyongera y’10 ku ijana ari nziza”.

Mu buzima busanzwe nk’uko byagaragajwe na Sendika y’Abarimu mu Rwanda, mwalimu kugira ngo abeho nibura mu buzima bucirirtse kandi butanahenze ni uko yajya abona umushahara w’ibihumbi 150 buri kwezi kugira ngo abashe kuba yagura ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku ndetse n’amafaranga yo gukodesha inzu.

Minisiteri y’Uburezi mu rwego rwo gushaka uko mwarimu yagira imibereho myiza, habayeho korohereza umwarimu kubona inguzanyo muri koperative umwalimu Sacco, aho abanyamuryango bahabwa inguzanyo ihendutse ku nyungu ya 11 ku ijana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uretse ko ari byiza kongererwa ariko abarimu nabonye mbona bameze nk’abana bigisha!!!iyo uhembwa ibihumbi 120000+12000=132000 warangiza ukishima NGO ntugishwana na bacuruzi??ubwo ntuba numva ko licence yawe wayitesheje agaciro!!!ubwo se ko umumotard aguseka NGO yanaguhemba kdi nibyo!!urumva icyo gihe uba utari has I mumyumvire yubukungu??Nge mbona ntacyo bongejwe rwose!!!noneho induru byateje NGO mwarimu yongejwe NATO intera ikirungurira!!kabishywe ntamwana was ministries wigs aho bongeje!!!

Muhire yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka