Abarimu baratangira kubona ibirarane biriho inyongera ya 10% uku kwezi

Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, ibirarane by’imishahara hariho n’inyongera ya 10% batahawe kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020.

Imishahara iriho n’inyongera ya 10% igiye gutangwa nyuma y’Iteka rya Perezida No. 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rishyiraho sitati igenga abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, cyane cyane mu ngingo ya 73, igena ishyirwaho ry’umushahara mbumbe (gross) wa mwarimu, hakurikijwe icyemezo cya Guverinoma cyo kongerera abarimu 10% ku mushahara fatizo wabo.

Ibaruwa ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, igira iti “Nejejwe no kuboherereza ku mugereka, ibiranga imiterere y’umushahara uvuguruye ku barimu bose bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro, igomba gutangwa guhera muri Nyakanga 2020. Ni muri urwo rwego abarimu bose bari mu kazi bagomba gutangira kwishyurwa ibirarane byo guhera muri Nyakanga 2020”.

Kongera umushahara wa mwarimu byemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Imishara mishya yagombaga gutangira kwishyurwa guhera muri Werurwe uyu mwaka ntibyakorwa, ariko ibaruwa ya MIFOTRA ntiyigeze ibitangaho ibisobanuro.

Iyi nyongera ya 10% nitangira kwishyurwa, umushahara mushya ku mwarimu wo mu mashuri abanza uzahita uba 46,400FRW, mu gihe umwarimu wo mu mashuri yisumbuye azajya ahembwa 137,000FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muzatubarize umusaza wacu tuziko yumva ibibazo muti nyakubahwa46000 urumva yahaha iki kwibintu byose byahenze? Kurubu ntaninkweto irimo ahaaaaaaa!!!

Ndagijimana theogena yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Muzatubarize umusaza wacu tuziko yumva ibibazo muti nyakubahwa46000 urumva yahaha iki kwibintu byose byahenze? Kurubu ntaninkweto irimo ahaaaaaaa!!!

Ndagijimana theogena yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Muzatubarize umusaza wacu tuziko yumva ibibazo muti nyakubahwa46000 urumva yahaha iki kwibintu byose byahenze? Kurubu ntaninkweto irimo ahaaaaaaa!!!

Ndagijimana theogena yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Nibyizako bongereye umushahara wamwarimu ariko bazanasesengure neza ikinyuranyo kirihagati yuriya mushahara bakurikije aho ibintu bigeze muriki gihe ikindi banareberehamwe uko hajyaho isoko rya mwarimu nkuko tuvuga arm shop murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Nubwo amashuri atangana ariko iki kinyuranyo kirakabije aba Bantu ntibakwiriye guhurira Ku isoko rimwe pe

Pascal yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Njye narumiwe

Ddd yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Muraho nshima byibuze ko batekereza Mwarimu.
Gusa jyewe Nari narumvise ko umuntu wize Normale Primaire azamurwa mu ntera Buri myaka 3, ariko ubu maze imyaka 14 mu Kazi ariko nubu ndahembwa 56871
Ubu sinadindiye muzambarize

Pascal yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka