Abarimu baracyahura n’imbogamizi z’imishahara itinda kubageraho

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Isaac Munyakazi yasabye ubuyobozi bw’"Umwarimu Sacco" korohereza abarimu guhembwa no kubona inguzanyo.

Abarimu babaye indashyikirwa bahawe ibihembo
Abarimu babaye indashyikirwa bahawe ibihembo

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, wizihirijwe mu Karere ka Rubavu,abarimu bagaragaje ko bagorwa no kubona inguzanyo muri Sacco bishyiriyeho ndetse no kubona umushahara ngo biratinda kubera ubwinshi bw’abayigana mu gihe cyo guhembwa mu gihe abakozi baba ari bakeya.

Abarimu bavuga kandi ko,mu gihe ari abanyamuryango b’umwarimu Sacco abakorera mu mashuri yigenga ngo bahabwa inguzanyo ku nyungu igera kuri 14% mu gihe abakora mu mashuri ya Leta bahabwa inguzanyo ku nyungu igera kuri 11.5%.

Abarimu bakora mu mashuri yigenga bavuga ko guhabwa amasezerano y’igihe gito n’abakoresha bituma badashobora kubona inguzanyo y’igihe kinini, basaba gukorerwa ubuvugizi.

Hagaragajwe kandi ibibazo byo kuba hari abarimu bamaze igihe bigisha ariko ntibahabwe inyandiko zibemeza mu kazi bigatuma hari serivisi batemererwa muri banki.

Ikindi kibazo abarimu bagaragaza ni icy’umushahara muto utajyanye n’ibiciro ku isoko bagasaba ko bashyirirwaho ihahiro ryihariye ribafasha nk’uko abasirikare n’abapolisi bafashwa, bagasaba ko n’icyifuzo batanze cyo kubafasha kwishyurira abana muri Kaminuza cyakubahirizwa.

Umunyamabanga wa Leta Isaac Munyakazi ashyikiriza igihembo Umwarimu
Umunyamabanga wa Leta Isaac Munyakazi ashyikiriza igihembo Umwarimu

Mukankusi Olive,umurezi mu Karere ka Rubavu avuga ko yitanzeho urugero, amaze imyaka 30 yigisha ariko ngo kubera umushahara muto hari abana be atashoboye kwishyurira Kaminuz,bidatewe n’ubuswa ahubwo bitewe n’ubushobozi.

Ati “Twasabye gushyirirwaho ihahiro no kudufasha kwishyurira abana muri Kaminuza ntibyemezwa ariko tuzakomeza kubisaba kuko byadufasha.”

Umunyamabanga wa Leta Isaac Munyakazi avuga ko Umwarimu Sacco yashyiriweho Mwarimu kugira ngo imworohereze kugera ku buzima bwiza, asaba ubuyobozi korohereza abarimu kubona amakuru y’inguzanyo bitagoranye ndetse no gukora ibishoboka mu kubonera umushaharaku gihe.

Ati “Byaba bibabaje tubashima akazi n’ubwitange mugira mu kurerera igihugu, mwajya guhembwa mugahabwa serivisi zitanoze, turasaba ko bikosorwa bikanozwa.”

Abarezi batandukanye n'abayobozi
Abarezi batandukanye n’abayobozi

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwarimu, wizihijwe kuri uyu wa kane tariki 5 Ukwakira 2017. Abarezi babaye indashyikirwa muri buri karere bahawe ibihembo, buri wese ahabwa mudasobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ijwi rya mwarimu ntirirenga umutaru ngo ryumvikane rwose.Turabizi ko igihugu cyacu kirimo kwiyubaka nimureke dutuze buriya Leta ibitekerezaho naho guhora dusaba ntiduhabwe byo byabaye nka haleluya Amena

Amani yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka