Abarimu b’indashyikirwa bahembwe moto babyakiriye bate?

Abarimu basaga ibihumbi birindwi baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye muri BK Arena, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ku rwego rw’igihugu. Icumi muri bo babaye indashyikirwa bahembwe moto.

Umwe mu bahembwe moto byamurenze maze ayihekaho Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
Umwe mu bahembwe moto byamurenze maze ayihekaho Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

Abarimu 10 babaye indashyikirwa, bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n’icyemezo (certificat) cy’ishimwe nk’abantu bakora neza.

Ndabahariye Jean Aime umwe mu barimu bahawe igihembo cya moto yavuze ko yishimye cyane, ubu akaba agiye kongera imbaraga mu burezi, mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko igihembo yahawe yashimiwe uruhare rwe mu ikoranabuhanga rifasha ibigo by’amashuri mu gutegura imfashanyigisho, no gutegura ibizimini.

Moto bahawe bahise bazitahana
Moto bahawe bahise bazitahana

Ati “Ubu banyorohereje gukora akazi kanjye ko kwigisha neza kuko iyi moto izanyorohereza mu ngendo nkora mva mu rugo njya ku ishuri, nzajya njya kwigisha abanyeshuri nitwaye ubu nta rwitwazo nagira rwo gukerererwa. Leta y’u Rwanda impaye moto ngiye gushyira imbaraga mu byo nkora."

Nirere Veneranda ni umwarimukazi na we wahawe iki gihembo cy’umwe mu barimu babaye indashyikirwa mu myigishirize. Avuga ko moto yahawe yizeye adashidikanya ko izatuma mu rugo rwabo batunga n’imodoka.

Ati: "Moto ni intangiriro nziza izangeza no ku iterambere rirambye ndetse sinshidikanya ko izampa n’imodoka n’umuryango wanjye”.

Umwarimukazi wahawe igihembo cya moto
Umwarimukazi wahawe igihembo cya moto

N’ubwo bahawe ibihembo nk’abantu babaye indashyikirwa, bagenzi babo b’abarimu bavuga ko mwarimu wo mu Rwanda ubu abayeho neza kuko bongerewe umushahara, ibibazo bahuraga na byo bikagenda bikemuka buhoro buhoro.

Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko uburezi bwo mu Rwanda bugenda bugira impinduka nziza zigamije gushakira mwarimu n’abo arera imibereho myiza.

Ati “Hari ibyakozwe, hari n’ibindi tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo bitunganywe, uburezi bufite ireme bugerweho uko bikwiye kuko ni byo twifuza kandi nidufatanya tuzabigeraho.

Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu muri uyu mwaka wa 2022 ufite insanganyamatsiko igira iti "Umwarimu, ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi."

Abahawe ibihembo bafashe ifoto hamwe n'abayobozi
Abahawe ibihembo bafashe ifoto hamwe n’abayobozi

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka