Abarangiza amashuri y’ubumenyingiro barasabwa guharanira ireme ry’ibyo bakora

Abarangije mu mashuri y’imyuga akunze kwitwa TVET, barasabwa kugaragaza ibyo bazi gukora ndetse n’ubwiza bwa byo kugira ngo bareshye abikorera.

Abikorera nibo bihariye igice kinini cy’imirimo itangwa mu gihugu ari yo mpamvu basaba abarangiza kwiga muri za kaminuza zinyuranye kuba bafite ubushobozi bwo gukora ibyo bize kandi neza.

Ibi ibyagarutsweho na Nkusi Mukubu Gerard, umuvugizi w’urwego rw’abikorera (PSF), mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa ba yo bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 28 Nzeri 2015, mu rwego rwo gutangiza imyiteguro y’icyumweru cyahariwe TVET kizaba taliki 2-8 Ukwakira 2015.

Uhereye ibumoso, Gasana Jérôme ukuriye WDA, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Nsengiyumva Albert, n'umuvugizi wa PSF, Nkusi Mukubu Gerard
Uhereye ibumoso, Gasana Jérôme ukuriye WDA, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Nsengiyumva Albert, n’umuvugizi wa PSF, Nkusi Mukubu Gerard

Iki cyumweru kikazaba gifite intego yo guhanahana ubunararibonye ku bwiza bw’ibikorwa n’abanyamyuga, udushya ndetse no gukangurira abantu kwihangira imirimo. Iki cyumweru kandi kikazatangizwa n’imurikagurisha rizatangira ku ya 2 Ukwakira 2015.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri n’ubumenyingiro, Nsengiyumva Albert, avuga ko icyo umuntu azi gukora ari cyo kimuhesha imirimo yishimira. Ati" Abikorera ntibaguha akazi kubera ko werekanye impamyabumenyi runaka, ahubwo bareba icyo ushoboye gukora n’uburyo ukinoza".

Akomeza avuga ko imbogamizi zihari ari izijyanye n’imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri bumva ko muri kaminuza bakwiga amasomo asanzwe atari ay’ubumenyingiro.

Abafatanyabikorwa ba MINEDUC bifuza ko amashuriri ya TVET agera ku ntego yiyemeje
Abafatanyabikorwa ba MINEDUC bifuza ko amashuriri ya TVET agera ku ntego yiyemeje

Ikindi ngo ni ikibazo cy’ibikorwaremezo bijyanye n’ariya mashuri y’ubumenyingiro bikiri bike, bityo abanyeshuri ntibabone aho bitoreza bihagije bigatuma hari benshi barangiza kwiga batabasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Izi mbogamizi ndetse n’ibindi byatuma TVET zigera ku ntego ziyemeje, bizaganirwaho mu nama izahuza ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, izabera i Kigali ku italiki ya 8 Ukwakira 2015, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro, WDA, Gasana Jérôme.

Gasana akomeza avuga ko kuri ubu abagana amashuri y’ubumenyingiro bagera kuri 45% mu gihe igihugu gifite intego y’uko bagera kuri 60% mu mwaka wa 2018.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kwiga ubumenyingiro ariko tugera mubuzima busanzwe gushyira mubikorwa ubwo bumenyi ntibikunde kubera ubushobozi buke byaba byi za buribanyamwuga bagiye bibumbira hamwe bityo bagahabwa inguzanyo nubwo haba hasabwa ingwate kandi ntazo tuba dufite.murakoze

ndamira alexandre yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka