Abarangije muri UTB bagiye gufashwa kwishyira hamwe
Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB) yateguye igikorwa cyo guhuza abahize kuva yatangira kugira ngo babashe kwishyira hamwe banagire uruhare mu itarambere ry’umwuga wabo.

Umuyobobozi mukuru wungirije wa UTB Dr. Tombola Gustave yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ugushyingo 2016, mbere y’igikorwa bategura cyo guhuza aba banyeshuri bakamenyana ku nshuro ya mbere.
Yagize ati “Icya mbere ni ukugira ngo bamenyane. Kumenyana barakora iki? Hari umwe uyobora hoteli undi ayobora sosiyete y’itumanaho, undi ayobora mu bukerarugendo, undi akora muri bizinesi. Ni ngombwa ko bamenyanya.
Nibamara kumenyana ni ukugira ngo bamenye agaciro bafite kugira ngo serivise ibe nziza ibe inoze mu Rwanda. Kuba barigishijwe ibijyane na serivisi bagomba kumenya rero n’uruhare rwabo muri iki gihugu.”

Iyi nama izaba ku cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016 sa tatu za mu gitondo, izaba irebera hamwe uko abahize bibumbiye muri Alumni bashyiraho ishyirahamwe ribahuza, rikaba ari nabyo bazajya bigiramo ibibazo n’ibitekerezo byateza umwuga w’amahoteli n’ubukerarugendo batibagiwe no gufasha barumuna babo.
UTB ivuga ko ihangayikishijwe na serivisi zitanga mu gice cy’amahoteli no kwakira bantu, byiyongera ku mubare w’ababifitiye ubushobozi ukiri mucye. Kuri ubu UTB imaze gushyira ku isoko abatageze ku bihumbi bibiri, mu gihe habarurwa ko hakenewe byibura ibihumbi birindwi ku isoko ry’umurimo.
Iyi kaminuza yatangiye mu 2005 yitwa Rwanda Tourism Institute (RTI) iza kwitwa Rwanda Tourism University College (RTUC), kugeza aho yaje guhabwa ibyangombwa biyemerera kwitwa University of Tourim Technology and Business STUDIES (UTB) kugeza ubu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza nabandi bazabigireho