Abanyeshuri bo ku Nkombo bazaba bafite internet bitarenze muri Werurwe

Minisitiri w’uburezi yemereye abanyeshuri biga ku kigo Groupe Scolaire St Pierre kiri ku kirwa cya Nkombo kuzagezwaho internet bitarenze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Mathias Harebamungu, yabitangaje tariki 09/02/2012 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro gahunda ya “one laptop per child” kuri icyo kigo.

Laptop 773 zatanzwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe ndetse anataha ikigo Groupe Scolaire St Pierre kuko cyongeye kubakwa nyuma yo gusenywa n’umutingito wibasiye akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2007.

Ubwo bashyikirizwaga izo laptop, abanyeshuri bagaragaje icyifuzo cyo kubona internet kugira ngo babashe kwiyungura ubumenyi buhagije maze umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye abemerera ko ikibazo cya internet kizaba cyakemutse bitarenze ukwezi kwa gatatu kw’uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa Groupe scolaire St Pierre, bwishimiye iyi gahunda ya one laptop per child bagejejweho ndetse no kwemererwa ikoranabuhanga rya internet.
Umuyobozi w’agateganyo w’iryo shuri, Ndwaniye Emmanuel yagize ati « Iyi gahunda izatuma abana bo ku Nkombo babasha kugendana n’abandi bana bo mu bindi bice by’igihugu”.

Abana bashyizwe muri gahunda ya one laptop per child muri Groupe scolaire St Pierre Nkombo ni abanyeshuri biga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu y’amashuri abanza.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nivyizacyane turabasimira ibikorwa vyiza vyangu. muragaoranimana.!

FiFi yanditse ku itariki ya: 10-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka