Abanyeshuri bashyiriweho uburyo bakwikoresha isuzumabumenyi

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) gitangaza ko cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha telefone iyo ari yo yose, bufasha umunyeshuri kwikoresha isuzumabumenyi.

Icyo kigo kibitangaje nyuma y’aho abanyeshuri bari mu rugo mu buryo butari buteganyijwe kubera icyoreza cya Coronavirus, batangiriye kwigira mu ngo bifashishije ikoranabuhanga rya interineti baciye ku rubuga rwacyo rwa elearning.reb.rw, abandi bakigira kuri za radiyo na televiziyo zitandukanye.

REB ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa kane tariki 23 Mata 2020, yanditse ko iryo suzuma rireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, bakaba bakwisuzuma mu masomo atandukanye arimo imibare, ubutabire, ubugenge n’andi menshi bifashishije telefone,

Kugirango umunyeshuri yikoreshe isuzumabumenyi, akanda *134# hanyuma agakurikiza amabwiriza kandi ntibisaba interineti.

Icyo kigo gishishikariza abanyeshuri gukomeza gukurikira amasomo anyura ku maradiyo na za televiziyo buri munsi, kugira ngo bagume muri gahunda y’amasomo nubwo batari ku ishuri, kugira ngo nibasubirayo batazagira ikibazo no mu gihe bazatangira gukora ibizamini, cyane ko na gahunda y’amasomo iba yatangajwe.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, avuga ko buri wa mbere ingengabihe y’amasomo isohoka ikanyuzwa ahantu hanyuranye, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo buri wese amenye isaha ye.

Ati “Ubu dutangaza gahunda ya buri cyumweru igasohoka mu mpera z’ikirangiye. Nko ku baba baratangiye gukurikira amasomo, ikiza ni uko amasaha tuba twarafashe y’ibyiciro runaka by’amashuri adahinduka, igihinduka ni ibitangazamakuru bishya bigenda byiyongeramo”.

Ati “Ingengabihe y’amasomo y’icyumweru tuyicisha ku mbuga zacu nka Twitter, ku rubuga rwa REB, ndetse no mu zindi nzira dusanzwe ducishamo ubutumwa bukagera ku mudugudu no ku isibo ndete no mu ngo. Dukoresha kandi ibitangazamakuru bitandukanye, ku buryo abo bireba batabura amakuru abafasha”.

Icyo kigo kandi kiributsa ababyeyi n’abana ko kugeza ubu amasomo anyura ku maradiyo atandukanye ari yo KT Radio, Radiyo Rwanda, Radiyo Mariya na Radiyo Inkoramutima, akanyura kandi kuri Televiziyo y’u Rwanda, BTN TV ndetse na TV10 ku masaha atandukanye bitewe n’ingengabihe iba yatanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka