Abanyeshuri barenga ibihumbi 167 nibo bazindukiye gukora ikizamini cya leta

Abanyeshuri barangije amashuri abanza bakoze ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro bagera ku bihumbi 167.166 mu gihugu hose.

Igikorwa cyo gutangiza icyo gikorwa cyabaye kuwa 25 Ukwakira 2011 gitangirizwa mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha ku kigo cy’amashuri abanza cya Munazi, ukaba wayobowe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Harebamungu Mathias.

Avugana na kigalitoday.com umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Harebamungu Mathias yatanze ishusho y’iguhugu cyose, yagize ati “ abakoze ikizamini bagera ku bihumbi 167.166, muri abo abakobwa n’ibihumbi 90.329 bangana na 54% naho abahungu n’ibihumbi 76.837 bangana na 46%”.

Mu mibare ukurikije Intara mujyi wa Kigali hakoze abangana na 47.2%, Intara y’Amajyepfo bangana na 45%, Intara y’uburengerazuba bagera kuri 46.4%, Intara y’Amajyaruguru bagera kuri 44% naho mu Ntara y’Iburasirazuba bagera kuri 47.8%.

Avuga ko ubwitabire bwiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, aho ubu hari ibigo byo gukoreraho ari 696, ubwo mu mwaka ushije byari 630.

Mu butumwa yahaye abo banyeshuri yababwiye ko batagomba kugira ubwoba kuko bagomba gusubiza ibyo bize, Ati “ iki kizamini ntigikomeye kandi ntikinoroshye mugomba kutagira ubwoba kandi mu kirinda gukopera kuko ari bibi”.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Harebamungu Mathias yavuze ko aba banyeshuri bagizwe amahirwe y’uko aribo ba mbere bakoze ikizamini cyateguriwe mu Rwanda ndetse bwa mbere akaba aribwo cyandikiwe mu Rwanda.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Munazi Rudahunga Justin yatangarije kigalitoday.com ko abana babateguye neza kandi bizeye ko bazatsinda ari benshi.
Ati “ twagiye tubakoresha ibizamini byinshi byo kwimenyereza kuburyo twizeye ko bazatsinda nta kibazo”.

Rudahunga Justin avuga ko umwaka ushize mu kizamini gisoza amashuri abanza bitwaye neza kuko batsindishije ku kigero cya 95%.

Kuri icyo kigo cy’aamashuri abanza cya Munazi hakaba hateraniye abana bagera kuri 216 bakomoka kubigo bine aribyo icya Ruhuha, Butereri, Munazi na Kindama.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka