Abanyeshuri barasabwa kwiga bagamije ubumenyi kurusha kureba akazi

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta baravuga ko n’ubwo hari abarangiza amashuri bakabura akazi, bidakwiye kuviramo ababyiruka gucika intege no guta ishuri kuko icya mbere ari ubumenyi kuko ari bwo butunzi bwa mbere umuntu yakwifuza, kuko bugufasha no kwihangira umurimo.

Abana b'abakobwa bahembwe mu karere ka Gisagara
Abana b’abakobwa bahembwe mu karere ka Gisagara

Aba bantu bavuga kandi ko ababyeyi bakura abana mu ishuri, babasaba kubafasha imirimo yo mu rugo, abandi na bo bakabaca intege bababwira ko n’abize nta cyo byabamariye bakwiye kwamaganwa kuko ari ukubagirira nabi.

Sylvain Mudahinyuka ushinzwe siyanse n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’uburezi agira ati “Hari abantu bajya bigira abatware b’amateka, umwana yajya ku ishuri umubyeyi agashaka kumubwira ko atazabona akazi, nyamara atazi uko bizagenda ejo hazaza.”

Ibyo ngo ntibikwiye, ahubwo ababyeyi n’abayobozi bakwiye gufasha abana bose bakagana ishuri kuko “ejo hazaza uhategura nonaha.”

Régine Iyamuremye, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Imbuto Foundation, yunganira Mudahinyuka avuga ko aho guca abana intege, ababyeyi baba bakwiye kubatera akanyabugabo.

Ati “Uguca abakiri batoya intege ntibyubaka, kuko bituma ibyo bari kuzigezaho bidashoboka.”

Yungamo ati “Abana baba bakeneye inama z’abakuru. Aho kubaca intege ahubwo tubereke ko bashoboye, bashobora kugera ku byo ababyeyi batabashije kugeraho.”

Anavuga ko igihe batabashije kubona akazi, cyangwa bakabura ubushobozi, bishyize hamwe bagera aho bakeneye kugera.

Urubyiruko rwiga rubikunze ruvuga ko nta wabaca intege kuko bo bizera ko bazagera kuri byinshi babikesha kwiga.

Dushimiyimana Dorothée wiga mu mwaka wa mbere muri ESI Gikondo, akaba n’umwe mu bakobwa bahembwe n’Imbuto Foundation muri 2019 kubera kugira amanota meza mu bizamini bya Leta, ni umwe mu bumva ko nta gucika intege.

Agira ati “No kwihangira imirimo byashoboka. Icya mbere ni ukuba warize amashuri, ubumenyi ukaba ubufite.”

Afisa Kwihangana urangije amashuri yisumbuye mu bijyanye na Public Works, akaba na we yarahembwe n’Imbuto Foundation nk’umukobwa wagize amanota meza mu bizamini bya Leta, we avuga ko buri muntu agira amahirwe ye.

Ati “ntabwo kuba hariho ababuze akazi byanca intege kuko mparanira kuba uwo nzaba we ku giti cyanjye. Amahirwe yawe aragukurikira.”

N’ikimenyimenyi, ubwo hamwe na bagenzi be bakiraga ibihembo bagenewe n’Imbuto Foundation tariki 16 Werurwe 2019, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yamwemereye akazi, kimwe na bagenzi be bandi bahembwe, bize ibifitanye isano n’ubwubatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka