Abanyeshuri bagiye kujya bigira kuri mudasobwa gusa

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) itangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu uburezi bugiye kujya butangirwa kuri mudasobwa gusa, abanyeshuri badakoresha ibitabo n’amakayi.

Minisitiri w'uburezi mu nama yamuhuje n'abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikorabanuhanga mu burezi
Minisitiri w’uburezi mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikorabanuhanga mu burezi

Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’Ikigo kabuhariwe mu ikoranabuhanga kitwa Microsoft, tariki ya 24 Ugushyingo 2016.

Avuga ko ubwo buryo bwo kwigira kuri mudasobwa buzoroshya imyigishirize n’imyigire kuko umwarimu umwe azajya ashobora kwigisha abanyeshuri benshi icyarimwe. Ubwo buryo bwatangiye mu mpera za 2015.

Agira ati “Birasaba ko ababyeyi bahindura imyumvire bagatangira guteganyiriza abanyeshuri ayo kugura izo mudasobwa.

Buri munyeshuri ashobora kuzigamirwa nibura nk’amafaranga 500 buri cyumweru; twihaye igihe cy’imyaka itatu ariko ni gahunda ikomeza.

Dufite amashuri arenga 3500 mu gihugu hose; kuri buri shuri hagomba kuba byibura umwarimu umwe w’imibare; bivuze ko tugomba kugira abarimu b’imibare 3500 hatabariwemo abigisha andi masomo.

Nyamara hakoreshejwe ikoranabuhanga, umwarimu umwe yakwigisha igihugu cyose mu gihe kimwe.”

Minisitiri Musafiri hamwe n'abayobozi ba Microsoft
Minisitiri Musafiri hamwe n’abayobozi ba Microsoft

MINEDUC iravuga ko u Rwanda rushaka kuba urwa mbere muri Afurika rufite uburezi bukoresha ikoranabuhanga, nyuma rukazatangira gukwirakwiza iyi gahunda mu bindi bihugu.

Kubera iyo mpamvu ngo buri shuri na Leta nabyo bikaba bigomba gushaka murandasi n’amashanyarazi.

Nyuma y’aho mu Rwanda hatangiye gukorera uruganda Positivo rukora mudasobwa, Microsoft nayo izajya ishyiramo murandasi na porogaramu zikoresha inyigisho zateguwe na Ministeri y’uburezi.

Ibyo ngo bizatuma buri mwana azajya yitwaza iyo mudasobwa mu mwanya w’ibitabo n’amakaye.

Mu gihe hasozwaga igihembwe cya nyuma cy’umwaka w’amashuri 2016, abakozi ba MINEDUC bagendaga basobanurira ababyeyi n’abanyeshuri ibijyanye no kugura mudasobwa zizasimbura ibitabo n’amakayi.

Benshi mu babyeyi barinubye bavuga ko batabona arenga ibihumbi 200RWf aguze buri mudasobwa, kuri buri mwana umuntu ayaba afite.

Abitabiriye inama ya MINEDUC n'abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Abitabiriye inama ya MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Umuyobozi wa Microsoft muri Afurika, Frank McCosker avuga ko amwe mu mashuri yatangiye gukoresha murandasi igera kure cyane yitwa ‘TV Wide Spaces’ yihuta.

Ishobora ngo gusangirwa n’abantu batuye ku murambararo wa kirometero umunani, mu gihe murandasi yitwa ‘Wifi’ ngo itarengaga muri metero 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ibinibyiza kuko gutwara ibitabo bivuna abana,kandintamutekano bigira bisaza vuba
ariko c kandi.abarimu bavugagako bahembwamake konayo bagiye kuyabura kubera chomage technologique.ubwo c ko igihugu kizaba gikeneye abarimu bake,amashuri ategura abarimu yo ntazahura nizongaruka zokuzabura abanyeshuri
muri rusange umuryango nyarwanda ubarizwamo abanabarihejuruyabatatu biga ubwose burimuryango uzaba ufite ubushyobozi bwokubagurira izomashini .

Manirihocyprien yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ni byiza ariko ntitwakabaye dusamira hejuru ibintu bishya byose ngo tubyinjize mu mu buryo busanzwe bukora (system) nta bushakashatsi bubanje kubaho. Ese ibyo bitabo mugiye gukuraho byo byari bifite bangahe? Ubushakashatsi mwakoze ngo mwerekane ingaruka (zitari nziza) zo gukoresha ibitabo hakaba hakenewe mudasobwa ni ubuhe? Simvuze ko ikoranabuhanga atari ngombwa ariko mbere yo kuzana ikintu gishya gikora ku gihugu cyose mujye mukora ubushakashatsi mwerekane impamvu zimbitse iki gikwiye kuvaho hakajyaho kiriya. Ni kenshi ibintu bishyirwa mu bikorwa byagera hagati bigapfa kubera ko bitizwe neza kandi ingero ni nyinshi.

Hishamunda yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

ntago byavamo.

arias yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

nibyiza bizongera Irene ryuburezi. gusa bizatuma benshi batakaza akazi. leta izabidufashamo

Nsengiyumva vincent yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka