Abanyeshuri bafite ubumuga bashimiye Leta kubera uburezi budaheza

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya HVP Gatagara rya Rwamagana bafite ubumuga bwo kutabona, bashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho uburezi budaheza.

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona batangira gukora ikizami cya Leta
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona batangira gukora ikizami cya Leta

Babitangaje ubwo batangiraga ibizami bya Leta bisoza icyiciro cya mbere ni cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ibizami byatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2016.

Mugisha Vincent wiga mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi HEG, avuga ko bashima cyane Leta, kuko kera bahezwaga mu mazu batemererwa no gusohoka, ariko ubu bakaba biga neza nk’abandi.

Agira ati “Ubu navuga ko abenshi muri twe tumaze gutera imbere mu bijyanye n’ubumenyi ndetse no mu bindi bikorwa byinshi bitandukanye kubera uburezi budaheza kuri bose”.

Irafasha Denyse nawe avuga ko kuba biga babibonamo agaciro Leta y’u Rwanda yahaye abafite ubumuga, akaba asanga ababyeyi bagiheza abana muri gahunda zitandukanye bakwiye kubireka, kuko abafite ubumuga nabo bashoboye nk’abandi.

Bashimira Leta ko yabahaye agaciro ubu bakaba biga nk'abandi
Bashimira Leta ko yabahaye agaciro ubu bakaba biga nk’abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isac, asaba aba banyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bahawe bakazigirira akamaro, bakazanakagirira igihugu.

Ati “Ababyeyi barasabwa gukurikirana abana babo cyane mu burere bwa buri munsi, ndetse bakabaherekeza mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta mu iri shuri ry’ababana n’ubumuga bwo kutabona ni 14 bo mu cyiciro rusange na 18 barangiza icyiciro cya kabiri gisoza amashuri yisumbuye.

Mu gihugu hose abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange ni 91,492 naho abakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ni 41, 719.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka