Abanyeshuri ba UTB beretswe uko ikoranabuhanga ryateza imishinga yabo imbere

Abanyeshuri ba Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB) beretswe amahirwe ari mu kwifashisha ikoranabuhanga bakazamura imishinga yabo y’ubucuruzi basanzwe bafite.

Umukozi wa Microsoft for Afrika asobanurira abanyeshuri ba UTB uko bakoresha amahirwe itanga mu kuzamura imishinga yabo.
Umukozi wa Microsoft for Afrika asobanurira abanyeshuri ba UTB uko bakoresha amahirwe itanga mu kuzamura imishinga yabo.

Kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016, umuryango AIESEC usanzwe ukorana n’iyi kaminuza mu guhugura ba rwiyemezamirimo b’abanyeshuri bahiga, ni wo wazanye inzobere z’uruganda Microsoft, ishami ryarwo ishinzwe gufasha ibigo bito n’ibiciriritse muri Afurika.

Yari amahugurwa agamije kubereka uburyo hari serivisi za Microsoft for Afrika bakwifashisha kugira ngo bamenyekanishe ibigo bashinze, nk’uko Claire Deborah Ingabire uhagarariye AIESEC mu Rwanda yabitangaje.

Mbarushimana asobanurira abanyeshuri imikoranire ya AIESEC na UTB.
Mbarushimana asobanurira abanyeshuri imikoranire ya AIESEC na UTB.

Yagize ati “Dufitanye amasezerano na UTB yo guhugura abanyeshuri babo kwihangira imirimo no kubashakira aho bihugurira hanze. Ni muri urwo rweg rero iyo ba rwiyemezamirimo baho babyifuje duhamagara abafatanyabikorwa bacu bakaza bakabaganiriza bitewe n’ibyifuzo baba batugejejeho bifuza gusobanukirwa.”

Mutesi Shalon, wihangiye umushinga wo gukora imitobe mu mboga, akaba yiga muri UTB, yavuze ko atari asanzwe azi ko yakwamamaza ibikorwa bye yifashishije ikoranabuhanga ariko ubu akaba agiye gutangira kubyibandaho.

Beretswe uburyo bashobora gukurikirana amasomo yo gukuza bizinesi zabo kuri internet babifashijwemo na Microsoft for Africa.
Beretswe uburyo bashobora gukurikirana amasomo yo gukuza bizinesi zabo kuri internet babifashijwemo na Microsoft for Africa.

Ati “Sinari nziko umuntu yakwamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga nka Instagram ariko nabimenye ngiye gutangira kubikoresha.”

Mbarushimana Nelson, umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya UTB, yahoze ari RTUC, yavuze ko kaminuza yabo isanzwe ikora ibi bikorwa ariko kuri iyi nshuro bikaba bijyanye n’icyumweru isi irimo yo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo.

Yavuze ko aya mahugurwa abanjirije igikorwa kizasozwa ku mugaragaro tariki 22 Ugushyingo 2016, aho amakaminuza, ibigo bya Leta n’ibyikorera bifite aho bihuriye n’ubukerarugendo no guhanga umurimo bizahurira ku cyicaro cya UTB bikaganira ku ruhare rwabyo mu guteza imbere kwihangira umurimo ku bakiri ku ntebe y’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose kubyerekeye gushishikariza abanyeshuri kwihangira imirimo muri ku isonga mukomereze aho

mupenzi yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka