Abanyeshuri ba UTB bateye indi ntambwe mu kwihangira imirimo
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ibya Buzinesi bavuga ko biyunguye ubundi bumeni mu kwihangira imirimo iciriritse, nyuma y’amahugurwa y’amezi atatu bashoje.

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo abagera kuri 38 bahawe impamyabushobozi nyuma y’amezi atatu bahugurwa n’umuryango AIESEC ku bijyanye no kwishakamo igishoro no kugira ibitekerezo biganisha ku kwihangira imirimo iciriritse.
Eric Mwizerwa wiga mu mwaka wa gatatu mu bukerarugendo, wasoje aya mahugurwa, yavuze ko yasobanukiwe ko ubushobozi atari yo mbogamizi yabuza umuntu gutangira kwikorera, kuko ubushobozi uko bwaba bungana kose bwatangira ikintu.
Yagize ati “Twamenye ko dushobora guhera kuri bike dufite tukizigamira aho kugira ngo umuntu ahore asohora amafaranga gusa. Iyo wamaze kwizigamira ushobora gutangira. Nanjye umushinga wanjye naje aha mfite nasobanukiwe n’uko nkwiye kugisha inama kugira ngo ababizobereyemo bamfashe kuwunoza.”
Callixte Kabera, umuyobozi wa UTB, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko yahaye abanyeshuri babo indi myumvire mishya itandukanye n’iyo basanzwe biga mu ishuri nubwo byose biba bisa.

Ati “Iyo aya mahugurwa akozwe umunyeshuri atagamije kubona amanota biramufasha mu kubishyira mu mutima we no kubona uburyo ki yatangira ibintu bye. Birenze hejuru ibyo twigisha mu ishuri kuko baba bafite abarimu bafite ubushobozi bufatika, bikabafasha mu kububaka.”
Claire Deborah Ingabire, uhagarariye AIESEC mu Rwanda, yavuze ko nyuma y’amahugurwa bategereje kuri aba banyeshuri kwihangira imirimo ku buryo bateza imbere igihugu bishyura imisoro.
Ati “Nta gishoro tubaha ariko tubaha ubumenyi n’aho bashobora gukura amafaranga ubundi nabo bagashyira mu bikorwa ibyo bize.”
Ubuyobozi bwa UTB na AIESEC batangaje ko biyemeje kwagura imikoranire, ku buryo bazahugura n’abandi banyeshuri mu byiciro bizakurikiraho.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
UTB nige mbere iri iraremammo abanyeshuri bayo icyizire cyezo it’s good
muri UTB baragerageza ugereranyije nandi makaminuza kubyerekeye no kwihangira imirio njye narahize ariko icyo nibuka nuko badutumiraga mumanama ya trainings yo kwihugura muri Entrepreneurship
UTB numubuzima niho batanga itandukaniro nandi makaminuza bigisha akazi nibigishiriza kubona impapuro ubuzima aho isi igeze mureke tugabire abana bacu isambu nzima tubajyana UTB Kuko nge ubuhamya ndabufite uramutse gihamya
Wanshaka nkakuvira imuzingo ikiza nabonye kubavuye UTB
MURAKOZE