Abanyeshuri ba Stanford University biyemeje kuba abambasaderi b’u Rwanda
Itsinda ry’abanyeshuri 22 bamaze iminsi ine mu Rwanda bareba uko igihugu cyubahiriza ihame ry’ubukungu budaheza, basubiye iwabo bafite ingamba zo kuvuganira u Rwanda.

Aba banyeshuri bavuye muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye, mbere y’uko basubira ku masomo. Bagiranye ibiganiro na Perezida kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata 2017.
Neha Samdaria, uhagarariye aba banyeshuri biga muri kaminuza imwe ariko bakomoka mu bihugu bitandukanye, yavuze ko bifuje kumenya uburyo u Rwanda rwashoboye kwiteza imbere, ariko bakaba bari bafite amatsiko y’uko byakozwe kandi buri muturage akabyibonamo.

Yagize ati “Twaganiriye na Perezida Kagame tumubaza uburyo bakora kugira ngo iterambere rigere ku baturage, tumubaza uko ihame ry’iterambere ridaheza rishyirwa mu bikorwa. Twabajije Perezida Kagame ingamba afite mu myaka iri imbere, aradusobanurira.”
Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba, yavuze ko kwakira aba banyeshuri mu Rwanda bituma bavamo abavugizi b’igihugu n’ibyo cyagezeho kandi bakabivuga nk’uko babibonye.

Yavuze ko zimwe muri gahunda beretswe zo guteza imbere abaturage, ari gahunda za Girinka, guhuza ibihingwa n’uburezi kuri bose.
Aba banyeshuri baje mu Rwanda bavuye muri Kenya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|