Abanyeshuri b’abatangizi muri IPRC- Huye bahize kugira uruhare mu iterambere rya Huye

Babigaragaje mu mihigo bahigiye kuzageraho, ubwo basozaga icyumweru cyo gutozwa no kumenyerezwa iryo shuri rikuru baje kwigamo.

Imihigo bazahigura, yasinywe n'uhagarariye abanyeshuri muri IPRC Huye hamwe n'umuyobozi w'iri shuri
Imihigo bazahigura, yasinywe n’uhagarariye abanyeshuri muri IPRC Huye hamwe n’umuyobozi w’iri shuri

Ni nyuma y’inyigisho z’ubutore bahawe guhera ku itariki ya 22 kugeza ku ya 26 Ukwakira barangije , bagahabwa izina ry’Ubutore ry’ Intagamburuzwa.

Mu mihigo bahigiye harimo uwo kuzifatanya n’izindi ntore z’Intagamburuzwa basanze muri iryo shuri rikuru, bakuzuza inzu bari batangiye kubakira utishoboye i Huye.

Ikindi kaandi, ngo bazateza imbere siporo ndetse banakoreshe ubumenyi bafite, cyane cyane mu ikoranabuhanga, mu guhangana n’icyasubiza u Rwanda inyuma cyangwa ibitekerezo bibi bica mu bitangazamakuru, bisebya u Rwanda.

Ubahagarariye agira ati “Tuzakomeza guhugura ururyiruko rwa Huye mu ikoranabuhanga, tunabashishikariza kwitabira ubumenyingiro. Kandi nk’Intagamburuzwa twiyemeje kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.”

Iyo mihigo kandi ngo bazayesa neza binyuze mu bufatanye nk’uko bivugwa na Devota Uwimana agira ati “Niba nanjye ninjiye mu ntore za hano, ngomba gufatanya na bo kugira ngo duteze imbere igihugu, dufatanya n’abagituye.

Nyuma yo gusinyana imihigo basomye ku ntango nk'ikimenyetso ko imihigo bazayesa
Nyuma yo gusinyana imihigo basomye ku ntango nk’ikimenyetso ko imihigo bazayesa

Umuyobozi wa IPRC Huye, Dr. Barnabe Twabagira, yibukije abanyeshuri basoje inyigisho zo kubamenyereza ko ibyo biyemeje kuzakorera Abanya-Huye ari byiza, ariko ko bazabigeraho ari uko bize neza, nta bunebwe, buri wese agaharanira kugera kure, ahagejejwe n’ubwenge bwe, kuko ushaka ashobora.

Ati “Kumva ko ushoboye, kumva ko nta wukwiye kugukorera, ahubwo ugomba kwikorera ubwawe, ni bwo uzaba ya Ntagamburuzwa twifuza. Ibi kandi ngo ntibikomeye kuko hari ababigezeho.”

Muri uyu mwaka w’amashuri utangiye ishuri IPRC Huye ryakiriye abanyeshuri bashyashya 350 gusa, mu gihe ubundi ryakiraga ababarirwa muri 700.

Impamvu ngo ni ukubera ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari riteganya gutangira kubaka amashuri na laboratwari byo kwigiramo, ku buryo mu minsi iri imbere rizajya ryakira abanyeshuri 2000 buri mwaka.

Ibyo ngo bijyanye n’intego y’uko mu mwaka wa 2020 mu Rwanda abiga imyuga n’ubumenyingiro bazaba ari 60% hanyuma abiga ubumenyi rusange bakaba 40%.

Intore z'Intagamburuzwa zatangiye amasomo muri IPRC Huye muri uyu mwaka w'amashuri ziyemeje gufatanya n'abo basanze, bakazamura iterambere rya Huye
Intore z’Intagamburuzwa zatangiye amasomo muri IPRC Huye muri uyu mwaka w’amashuri ziyemeje gufatanya n’abo basanze, bakazamura iterambere rya Huye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka