Abanyeshuli barangije muri INILAK bahawe impamyabumenyi

Ku nshuro ya kane, ishuli rikuru ry’abadiventisiti b’umunsi wa 7 (INILAK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuli 1135 baharangije. Uwo muhango ukaba wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 20/03/2012.

Abafashe ijambo muri ibyo birori bose bibukije abanyeshuli bahawe impamyabumenyi ko bakwiye guharanira kwifashisha ubumenyi bahawe bakiteza imbere ari nako bahateza igihugu cyabo n’isi muri rusange.

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori yabwiye abo banyeshuli barangije ko yishimiye intambwe bateye ariko ko ikiruta byose ari ukubyaza umusaruro ubumenyi bavomye muri INILAK.

Umuhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w'Uburezi
Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi

Minisitiri w’uburezi yabahanuye muri aya magambo : « mugire umwete wo guharanira kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Mukore imishinga ibyara inyungu muniteguye kwagura ibikorwa byanyu bikarenga imbibi z’u Rwanda mugahangana ku isoko ry’umurimo no hanze yarwo kuko mufite ubumenyi n’ubushobozi ntibwabura. Ubumenyi muvanye aha ni impamba ikomeye izabageza kuri byinshi».

Pasiteri Mpyisi we yababwiye ko bakwiye kuba umunyu w’isi kandi ko bakwiye no kuba umucyo w’isi bahuza ubumenyi bahawe n’ijambo ry’Imana kuko ibyo bize ntacyo byabamarira bitari mu bushake bw’Imana.

Yagize ati « Imana ibashoboze kuba muri yo kandi ibabere umujyanama iteka muhore mutera imbere ari na ko mukora ibyiza biyinogera. Nimutaguma mu Mana ibyo mwize bizabakururira akaga».

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu ishuli rikuru rya INILAK we yababwiye ko kwiga bitavuga kugira ubwenge, ahubwo ko kugira ubwenge ari ukumenya gushyira mu bikorwa ibyo wize.

Abarimu n'abahagarariye za kaminuza zindi mu Rwanda nabo bari bahari
Abarimu n’abahagarariye za kaminuza zindi mu Rwanda nabo bari bahari

Umuyobozi wa INILAK, Dr. Ngamije Jean, nawe yunze mu ry’abamubanjirije asaba abo banyeshuli kuzaharanira gutanga urugero rwiza aho bageze hose. Yongeyeho ko INILAK igiye gutangiza amasomo y’igihe gito ku bijyanye n’iterambere n’uburyo bwo gucunga amakoperative. Iri shuri riranateganya gutangiza ikinyamakuru mpuzamahanga kizajya gikorera kuri intereti kikazibanda cyane kuri siyanse.

Umusaza Mutabazi, umubyeyi w’umwe mu bana bahawe impamyabumenyi kuri uyu munsi yavuze ko anejejwe cyane n’intambwe umwana we yateye kuko n’ubwo yamuruhiye akamutangaho byinshi nawe amweretse umusaruro mwiza kandi ngo nawe yabomye ko ataruhiye ubusa.

Yagize ati « burya iyo umwana ari muto aravuga ati ndinda papa, naho umubyeyi yasaza nawe akagira ati ndinda mwana wanjye. Ibi bishatse kuvuga ko ngifite ubushobozi naruhiye umwana wanjye ariko nk’uko ubireba maze gusaza kuko nawe afite aho yigejeje ntekereza ko niyiteza imbere nanjye nta kibazo nzagira».

Abahawe impamyabumenyi bize ibijyanye n'amategeko
Abahawe impamyabumenyi bize ibijyanye n’amategeko

Uyu musaza yunzemo ati : "ibi atanabikoze nabwo nta kibazo kuko burya urugo rw’umwana rugususurutsa utarurayemo. Niyiteza imbere nanjye nzanezerwa kuko njya kumujyana mu ishuli ari byo namwifurizaga».

Ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda byasusurukijwe na Police Band ifatanyije n’itorero rya INILAK.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka