Abanyarwanda begukanye igikombe mu biganiro mpaka bigamije kurwanya Jenoside

Ikipe y’abanyeshuri b’Abanyarwanda yegukanye igikombe kiswe Rollins Cup, nyuma yo gutsinda ikipe y’abanyeshuri bo mu ishuri rya Rollins College ryo muri Leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Abagize ikipe ya iDebate bishimira igikombe begukanye, bari kumwe n
Abagize ikipe ya iDebate bishimira igikombe begukanye, bari kumwe n’umutoza wabo Habineza

Rollins Cup ni igikombe gikomeye gihabwa abantu bahatana mu biganiro mpaka (Debate), gihuza abanyeshuri bo mu ishuri rya Rollins College n’abandi banyeshuri baturutse hirya no hino ku isi.

Abanyarwanda bacyegukanye ku nshuro yacyo ya 11, nyuma y’uko abandi bagiye bakegukana ari abanyeshuri bo muri Kaminuza nk’iya Oxford na Cambridge.

Ikipe y’Abanyarwanda begukanye iki gikombe barimo uwitwa Mekha Rousseau Ndayisenga and Kellia Kaneze wiga mu ishuri rya Wellspring Academy.

Abo banyeshuri baburanaga ku ngingo ivuga ngo “Amerika ikwiye kwivanga mu bibazo by’ahagaragaye Jenoside.”

Iyi kipe iri no kuzenguruka muri Amerika mu mushinga wiswe iDebate Rwanda, ufite intego igira iti “Kumvikanisha amajwi y’abavutse mu bihe bya nyuma ya Jenoside.”

Jean-Michel Habineza, washije umuryango iDebate Rwanda ari nawe wateguye iki gikorwa cyari kijyanye abanyeshuri muri Amerika ku nshuro ya Kane, avuga ko icyo gikorwa kigamije gukangurira abantu ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu biganiro mpaka.

Biteganyijwe ko ikipe yagiye muri Amerika izazenguruka muri kaminuza 24 ziherereye muri leta 15 zigize Amerika.

iDebate Rwanda isanzwe kandi itegura ibiganiro mpaka ku rwego rw’igihugu no ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka