Abanyarwanda barangije muri kaminuza ya Arkansas ngo biteguye kubaka igihugu cyabo
Abanyeshuri 10 b’Abanyarwanda barangije amashuri yabo muri University of Arkansas at Little Rock (UALR) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko biteguye guhita bashyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Aba banyeshuri batangiye amasomo yabo mu 2009, biga mu mashami atandukanye arimo, ibinyabuzima, ubwubatsi, ubumenyi bwa mudasobwa n’ayandi.
Aba banyeshuri bavuga ko nyuma yo guhabwa impamyabumenyi zabo kuri uyu wa gatandatu tariki 19/05/2012, bazahita bagaruka mu Rwanda ngo bubake igihugu bifashishije ubumenyi bahawe, abandi bakomeze amasomo yabo.
Valens Nteziyaremye, umwe mubarangije, yagize ati: “u Rwanda rukeneye imbaraga zacu nk’urubyiruko. Hari Abanyarwanda bari barize ariko baza kwicwa muri Jenoside, bityo tukaba tugomba kuziba icyuho cyabo”.
Bamwe mu banyeshuri bazahabwa impamyabumenyi kuri uyu wa gatandatu twavuga Janviere Umuhoza, Jean Luc Umwungeri, Mark Karugarama, Matthew Karugarama, Valens Nteziyaremye n’abandi.
Aba banyeshuri barangije amashuri yabo aho batoranyijwe nk’abanyeshuri b’abahanga muri gahunda yiswe Rwanda Presidential Scholars Initiative, maze biga ku nkunga ya Leta y’u Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|