Abana biyemeje kwigisha bagenzi babo babinyujije mu kwandika ibitabo

Uwiduhaye Faustine umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza; yanditse igitabo cyitwa “Fifi, umukobwa w’amakenga” gikubiyemo ubutumwa bushishikariza abana b’abakobwa kugira ubushishozi no kwirinda ababashuka bashaka kubashora mu ngeso mbi.

Uwiduhaye na Muhirwa bamwe mu bana bandika ibitabo
Uwiduhaye na Muhirwa bamwe mu bana bandika ibitabo

Ni mu gihe undi mwana w’umuhungu witwa Muhirwa Sano Leon Kevin w’imyaka 12 yanditse igitabo acyita “Ntitukabiceceke” gikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.

Aba bana bombi bo mu karere ka Musanze bavuga ko bakuze biyumvamo impano y’ubwanditsi kandi babikunda kugeza ubwo biyemeje kwandika ibitabo.

Uwiduhaye agira ati “Hari abana benshi b’abakobwa bakiri bato bagwa mu bishuko by’ubusambanyi bagaterwa inda imburagihe, kandi wenda bari kuzaba abayobozi b’ahazaza; kwandika igitabo nashakaga kwigisha bagenzi banjye bafite imyaka iri hasi y’iyo mfite cyangwa abanduta, kugira ngo bafate ingamba hakiri kare, birinde bamenye kuvuga oya, kugira ngo hatagira abantu babashora mu ngeso mbi bakangiza ubuzima bwabo”.

Muhirwa wanditse igitabo kivuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge we yagize ati: “nanditse igitabo kivuga ku biyobyabwenge kubera ko bitera ubukene mu muryango, abana ntibabone uko biga bagata ishuri, abandi bakirirwa bazerera ku mihanda; ni byiza ko abantu bamenya ingaruka zabyo kugira ngo babyirinde hakiri kare”.

Ibi ni bimwe mu bitabo byanditswe n'abana bakiri bato
Ibi ni bimwe mu bitabo byanditswe n’abana bakiri bato

Aba bana bari muri 13 b’abanditsi b’inkuru n’ibitabo bo mu ntara y’amajyaruguru bashimiwe ko bitwaye neza mu marushanwa yateguwe ku rwego rw’igihugu akitabirwa n’abasaga 800 ari nayo yaje gutoranywamo 53 bahize abandi mu gihugu mu kwandika inkuru n’ibitabo; 80% byabo baturuka mu mashuri yigenga.

Ibitabo aba bana banditse bikubiyemo inkuru ngufi ziherekejwe n’amashusho birebana n’ubuzima abantu babamo bwa buri munsi. Mutesi Gasana uhagarariye ikigo Arise Education cyateguye iki gikorwa yavuze ko hagamijwe gufasha abana kugaragaza impano zabo, kuko hari ibitekerezo baba bifitemo bishobora gufasha benshi guhinduka.

Gatabazi JMV umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru na we asanga hari byinshi abasomyi bashobora kwiyungura binyuze mur’ibi bitabo. Gusa ngo kubona ahantu habugenewe kandi hazwi abakenera kugura ibitabo cyangwa aho kubisomera ntibikunze kubaho, akaba ariyo mpamvu yasabye uturere ko twabishyira muri gahunda kugira ngo abasomyi cyangwa abaguzi babone ibitabo bitabagoye.

Yagize ati “Niba dushaka guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo bihereye mu bana bato kugirango ibitekerezo birimo bifashe benshi kandi n’abandi ubwabo bikababeshaho binyuze mu kubigurisha, ni byiza ko dushyiraho uburyo byibura buri karere kakagira ahantu hazwi abakenera kubisoma cyangwa kubigura babibonera hafi bitabagoye’’.

Ibitabo byanditswe n’aba bana bizakwirakwizwa mu maguriro aho biteganyijwe ko ikizajya kigurwa nyiracyo azajya agenerwa 10% agashyirwa kuri konti ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka